IGICE CYEREKERANYE N'IMICO MYIZA.

Igisubizo: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Umwemeramana ufite ukwemera kuzuye kuruta abandi ni ubarusha imico myiza." Yakiriwe na Tirmidhi ndetse na Ahmad.

Igisubizo: 1- Kubera ko ari imwe mu mpamvu zituma twishimirwa na Allah Nyirubutagatifu.
2- Ni n'imwe mu mpamvu zatuma abantu badukunda.
3- Ni nacyo kintu kizaremereza iminzani y'ibikorwa byacu ku munsi w'imperuka.
4- Ibihembo n'ingororano byongerwa kubera imico myiza.
5- Ni nabyo kimenyetso cyo kuzura k'ukwemera.

Igisubizo: Muri Qur'an ntagatifu. Allah aragira ati: "Mu by’ukuri iyi Qur’an iyobora (abantu) mu nzira itunganye kurusha izindi ..." [Surat Al Is'ra-i: 9]. No mu mvugo z'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha): Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Mu by'ukuri noherejwe kuzuriza imico itunganye." Yakiriwe na Ahmad.

Igisubizo: Umuco wo kugira neza (Ih'san) ni ukuzirikana Allah ibihe byose, ukora ibyiza, unagirira neza ibiremwa bya Allah.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Mu by'ukuri Allah yategetse kugira neza (gutunganya) muri buri kintu." Yakiriwe na Muslim.
Zimwe mu ngero zo kugira neza:

Kugira neza (utunganya neza) mu kugaragira Allah, ari we ubikorera wenyine.
Kugirira neza ababyeyi bombi mu mvugo no mu bikorwa.
Kugirira neza abo mufitanye isano ndetse n'aba hafi mu muryango wawe.
Kugirira neza umuturanyi.
Kugirira neza imfubyi n'abacyene.
Kugirira neza ukugiriye nabi.
Kugira neza mu magambo.
Kugira neza mu mpaka n'intonganya.
Kugirira neza inyamaswa.

Igisubizo: Ikinyuranyo cyo kugira neza ni ukugira nabi.
Zimwe mu ngero z'ibyo:
Ni nko kureka kwegurira ibikorwa byawe Allah Nyirubutagatifu.
Gusuzugura ababyeyi.
Guca isano ry'umuryango.
Kubanira nabi umuturanyi.
Kureka kugirira neza abacyene n'abatishoboye ndetse n'abandi, n'izindi mvugo cyangwa se ibikorwa bibi.

Igisubizo:
1- Indagizo yo kurinda ibyo umugaragu agomba Allah Nyirubutagatifu.
Ingero zabyo:
Nko kwitwararika kubahiriza amategeko ye: usali, usiba, utanga amaturo, ukora umutambagiro n'andi mategeko yadutegetse.
2- Indagizo yo kurinda ibyo umugaragu agomba ibiremwa bya Allah.
Nko kurinda icyubahiro cy'abantu.
Imitungo yabo.
Amaraso yabo.
Amabanga yabo, n'ibindi byose bashobora kukuragiza.
Allah Nyirubutagatifu avuga ibigwi by'abafite intsinzi ku munsi w'imperuka yaravuze ati:
"Na ba bandi barinda ibyo baragijwe kandi bakubahiriza amasezerano, " (8) [Surat Al Mu'uminuna: 8]

Igisubizo: Ni ubuhemu, ari byo bisobanuye kureka ibyo umugaragu agomba Allah Nyagasani we n'ibyo agomba abantu bagenzi be.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Ibimenyetso biranga indyarya ni bitatu: yanavuzemo ko iyo yizewe ahemuka akica isezerano." Hadithi yemeranyijweho na Bukhari na Muslim.

Igisubizo: Ni ukuvuga uko ibintu bimeze bihuye n'ibyabayeho cyangwa se biriho.
Zimwe mu ngero zabyo:

Kuba umunyakuri mu biganiro ugirana n'abantu.
Kuba umunyakuri mu kuzuza isezerano.
Kuba umunyakuri mu mvugo no mu bikorwa.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Mu by’ukuri kuvugisha ukuri biyobora nyirabyo bimuganisha ku byiza (kumvira Imana no gukora ibikorwa byiza), kandi ibyiza biganisha nyirabyo mu ijuru. Umuntu akomeza kuvuga ukuri kugeza ubwo yandikwa ku Mana ko ari umunyakuri.” Hadith yemeranyijweho na Bukhari na Muslim.

Ni ukubeshya; bikaba ari ikinyuranyo cyo kuvuga ukuri. Nko kubeshya abantu, kwica amasezerano, no guhamya ibinyoma.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "... Kandi ikinyoma kiyobora nyiracyo kimuganisha ku bwigomeke, kandi ubwigomeke buganisha mu muriro. Ndetse umuntu akomeza kubeshya bikagera aho yandikwa ku Mana ko ari umunyabinyoma.” Hadith yemeranyijweho na Bukhari na Muslim. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Ibimenyetso biranga indyarya ni bitatu: yanavuzemo ko n'iyo iganira irabeshya, yanatanga isezerano ntiryubahirize." Hadith yemeranyijweho na Bukhari na Muslim.

Igisubizo: 1- Kwihangana wumvira Allah ibyo yagutegetse gukora.
2- Kwihangana wumvira Allah ibyo yagutegetse kureka.
3- Kwihanganira ibikubaho mu byo yakugeneye bikubabaza, ndetse ukanashimira Allah ibihe byose.
Allah Nyiricyubahiro aragira ati:
"...Kandi Allah akunda abihangana. (146)" [Surat Al Imran: 146]. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nayo yaravuze iti: "Mbega ukuntu gahunda z'umwemeramana ari nziza! Mu byukuri, ibintu bye byose ni byiza kuri we. Ibi kandi nta wundi ubigira uretse umwemeramana. Iyo hari ikintu cyiza kimubayeho ashimira Allah, bikaba byiza kuri we. Hagira ikintu kibi kimubaho akihangana, nabyo bikaba byiza kuri we. " Yakiriwe na Muslim.

Igisubizo: Ni ukutihangana wumvira Allah ukora ibyo yagutegetse, ureka ibyo yakubujije, winubira igeno rye mu mvugo no mu bikorwa.
Zimwe mu ngero zabyo:

1- Kwifuza urupfu.
2- Kwikubita (wananiwe kwakira igeno rya Allah).
3- Kwiciraho imyambaro.
4- Gushwambaguza imisatsi.
5- Kwisabira gupfa no korama.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Ibihembo bihambaye bigendana n'ubukana bw'ibigeragezo, kandi iyo Allah akunze abantu arabagerageza; bityo uzakira igeno azishimirwa, n'utazaryakira nawe azarakarirwa." Yakiriwe na Tirmidhi na Ibun Madjah.

Igisubizo: Ni ugufatanya n'abandi mu byo bahuriyeho byiza kandi biri mu kuri.
Zimwe mu ngero zabyo:

1- Gufatanya mu gusubiza iby'abandi.
2- Gufatanya mu gukumira umunyamahugu.
3- Gufatanya mu gucyemura ibibazo by'abantu n'abatishoboye.
4- Gufatanya mu byiza.
5- Kudafatanya mu bibi, ibyaha ndetse n'ibikorwa by'ubugizi bwa nabi.
Allah Nyiricyubahiro aragira ati:
(...Ndetse muterane inkunga mu byiza no mu gutinya Allah kandi ntimuzaterane inkunga mu byaha n’ubugizi bwa nabi. Munatinye Allah, mu by’ukuri Allah ni Nyiribihano bikaze.) [Surat Al Maidat:2]. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Umwemeramana kuri mugenzi we ni nk'inyubako imwe, yubakiye ku yindi..." Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nanone yaravuze iti: "Umuyisilamu ni umuvandimwe wa mugenzi we. Ntagomba kumuhuguza cyangwa ngo amushyikirize umwanzi we. Uwita ku bibazo bya mugenzi we Imana nayo izita ku bibazo bye. N’uzakuriraho ingorane mugenzi we, nawe Imana izamukuriraho ingorane zo ku munsi w’imperuka. N’uzahishira mugenzi we, nawe Imana izamuhishira ku munsi w’imperuka.” Hadith yemeranyijweho na Bukhari na Muslim.

Igisubizo: 1- Kugirira isoni Allah wirinda kumukosereza.
2- Kugirira isoni abantu wirinda amagambo mabi asebanya ndetse anubahuka abantu.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: “Ukwemera kugizwe n’ibice birenga mirongo irindwi (cyangwa birenga mirongo itandatu). Ikiruta ibindi muri byo ni ukuvuga ijambo rigira riti ‘Nta yindi mana ibaho uretse Allah (La ilaha ila llahu); naho igito muri byo ni ugukura mu nzira icyabangamira abantu. No Kugira isoni ni kimwe mu bice by’ukwemera.” Yakiriwe na Muslim.

Igisubizo: 1- Kugirira impuhwe abakuze ndetse n'abasheshe akanguhe no kububaha.
2- Kugirira impuhwe abato n'abana.
3- Kugirira impuhwe abacyene, abatishoboye ndetse n'abababaye.
4- Kugirira impuhwe inyamaswa uzigaburira wirinda no kuzibuza amahoro.
No muri ibyo ni imvugo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igira iti: “Uzabona abemera bagirirana impuhwe, bakundana, boroherana bameze nk’umubiri; iyo urugingo rumwe rwawo rurwaye, umubiri wose ugira umuriro ukanakubuza ibitotsi.” Hadith yemeranyijweho na Bukhari na Muslim. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Abagira impuhwe Allah Nyirimpuhwe nawe azazibagirira; mujye mugirira impuhwe abo ku isi, kugira ngo uri mu ijuru nawe azazibagirire." Yakiriwe na Abu Daud na Tirmidhi.

Igisubizo: Ni ugukunda Allah Nyirubutagatifu.
Allah Nyiricyubahiro aragira ati:
"...Nyamara abemera bakunda Allah kurushaho..." [Surat Al Baqarat: 165.]
Gukunda Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha).
Intumwa yaravuze iti:
"Ndahiye ku izina ry'ufite roho yanjye mu kuboko kwe ko umwe muri mwe ataremera kugeza ubwo azankunda kuruta uko akunda umubyeyi we n'abana be,..." Yakiriwe na Bukhari.
Gukunda abemeramana no kubifuriza ibyiza nkuko nawe ubyiyifuriza.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Umwe muri mwe ntaremera kugeza ubwo azifuriza umuvandimwe we ibyo yiyifuriza we ubwe. Yakiriwe na Bukhari.

Igisubizo: Ni ugucya mu buranga, ukishimira ndetse ukamwenyurira abantu muhuye unabagaragariza ko ubishimiye.
Ni ikinyuranyo cyo kuzingira abantu umunya no gutuma baguhunga.
No kubera ibyiza byabyo hari imvugo nyinshi z'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) zabishishikarije. Hadithi yaturutse kwa Abi Dhari (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yarambwiye iti: "Ntuzagire igikorwa cyiza usuzugura kabone n'iyo cyaba ari uguhura n'umuvandimwe wawe ukamumwenyurira." Yakiriwe na Muslim. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Kumwenyurira umuvandimwe wawe bibarwa nko gutanga ituro." Yakiriwe na Tir'midhi.

Igisubizo: Ni ukutifuza ingabire ziri ku wundi utari wowe cyangwa ukifuza ko zirangira.
Allah Nyirubutagatifu aragira ati:
"Ndetse anandinde inabi y’umunyeshyari igihe arigize.” Surat Al Falaq: 5.
Hadithi yaturutse kwa Anas Ibun Malik (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Ntimukangane, ntimukagirirane ishyari, ntimukagirane amakimbirane, ntimugacane umubano. Ahubwo mujye muba abagaragu b’Imana b’abavandimwe.” Yakiriwe na Bukhari na Muslim.

Igisubizo: Ni ugusuzugura umuvandimwe wawe w'umuyisilamu ukamutesha agaciro, ariko ibi ntabwo byemewe.
Allah Nyirubutagatifu mu kubuza ibi yaravuze ati:
"Yemwe abemeye! Ntihakagire abantu basuzugura abandi, kuko hari ubwo (abasuzuguwe) baba ari bo beza kubarusha. Kandi n’abagore ntibagasuzugure abagore bagenzi babo, kuko hari ubwo (abasuzuguwe) baba ari bo beza kubarusha. Ntimugasebanye kandi ntimugahimbane amazina mabi (atesha agaciro abandi). Mbega ukuntu ari amazina mabi (kuyita bagenzi banyu) nyuma y’uko mubaye abemeramana! Kandi ba bandi baticuza, abo ni bo nkozi z’ibibi." [Surat Al Hudjurat: 11].

Igisubizo: Ni umuntu kutibonamo ko aruta abandi, ntabasuzugure ntiyange no kwemera ukuri.
Allah Nyiricyubahiro aragira ati:
"Kandi abagaragu ba (Allah) Nyirimpuhwe ni ba bandi bagenda ku isi biyoroheje...” [Surat Al Fur'qan: 63.] Bisobanuye ngo bicishije bugufi. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Kandi ntawe uzicisha bugufi kubera Allah, usibye ko Allah amwubahisha. Yakiriwe na Muslim. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nanone yaravuze iti: “Imana yampishuriye ko mugomba kwicisha bugufi ku buryo nta wishongora ku wundi, cyangwa ngo yirate ku wundi.” Yakiriwe na Muslim.

Igisubizo: 1- Kwibona ku kuri, ukanga ku kumva.
2- Kwibona ku bantu, ubasuzugura, unabatesha agaciro.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: “Ntazinjira mu ijuru wawundi ufite mu mutima we akantu n'ubwo kaba gato cyane k’ubwibone; umuntu umwe aravuga ati "Nonese umuntu aramutse yikundira ko umwambaro we usa neza ndetse n’inkweto ze zikaba nziza?" Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n’imigisha) iramubwira iti: Imana ni nziza kandi ikunda ibyiza. Kwibona ni ukwihunza ukuri no gusuzugura abantu." Yakiriwe na Muslim.
Kwihunza ukuri:
ni ukukwanga.
Gusuzugura abantu:
Ni ukutabaha agaciro.
Imyambaro myiza n'inkweto nziza ntabwo bibarwa nk'ubwibone.

Igisubizo: Uburiganya mu bucuruzi (kugura no kugurisha) ni uguhisha inenge igicuruzwa gifite.
Naho uburiganya mu kwiga ubumenyi, ni nko gukopera kw'abanyeshuri mu bizamini.
Naho uburiganya mu mvugo ni nko guhamya ibinyoma no kubeshya.
No kutubahiriza ibyo wasezeranyije ndetse n'ibyo wemeranyijweho n'abantu.
Naho ku bijyanjye no kubuza uburiganya, nuko umunsi umwe Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yanyuze ku kirundo cy’ingano maze yinjizamo ikiganza cyayo intoki zayo ziratoha. Intumwa iravuga iti: “Ibi ni ibiki yewe nyir’izi ngano? Arayibwira ati: Zanyagiwe yewe Ntumwa y’Imana. Intumwa iramubwira iti: Kuki utazishyize hejuru kugira ngo abantu bazibone? Uzarimanganya ntari muri twe.” Yakiriwe na Muslim.
Swub'ra:
ni ikirundo cyangwa umufungo w'ibyo kurya.

Igisubizo: Ni ukuvuga umuvandimwe wawe adahari ukamuvuga ibyo adakunda.
Allah Nyiricyubahiro aragira ati:
"...Kandi ntimugasebanye. Ese umwe muri mwe yakwemera kurya inyama y’umuvandimwe we wapfuye? (Ntawabyemera!) Ngaho nimubireke kandi mugandukire Allah. Mu by’ ukuri, Allah ni Uwakira bihebuje ukwicuza, Nyirimbabazi.12" [Surat Al Hudjurat: 12]

Igisubizo: Ni ukubunza amagambo hagati y’abantu ugamije kubateranya.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Ubunza amagambo ntazinjira mu ijuru." Yakiriwe na Muslim.

Igisubizo: Ni ukuzarira no kutihutira gukora igikorwa cyiza n'ibyo umuntu ategetswe gukora.
Urugero rwabyo:
Kunebwa mu gukora ibyategetswe.
Allah Nyirubutagatifu aragira ati:
"Mu by’ukuri indyarya zishaka kuryarya Allah, ariko We akaburizamo uburyarya bwazo. N’iyo bahagurutse bagiye gusali, bahagurukana ubunebwe biyereka abantu, kandi ntibibuka Allah uretse gake.142" [Surat A-Nisa-i:142]
Umwemeramana rero akwiye kureka ubunebwe no kuzarira, no gushishikarira umurimo no gukora, ndetse no kugira umuhate mu bishimisha Allah Nyirubutagatifu muri ubu buzima.

Igisubizo: 1- Uburakari bwiza: Ni uburakari n'umujinya nyirabyo agize kubera Allah, igihe abahakanyi, indyarya ndetse n'abandi bavogereye amategeko ye.
2- Uburakari bubi: Ni uburakari butuma umuntu avuga cyangwa se agakora ibidakwiye.
Umuti w'uburakari bubi:

Gutawaza (Udhu).
Kiwcara niba wari uhagaze, no kwegama niba wari wicaye.
Kwitwararika impanuro z'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) kuri ibi: "Ntukarakare".
Kwifata wirinda uburakari.
Kwiragiza Allah ngo akurinde Shitani w'ikivume.
Guceceka.

Igisubizo: Ni ugucukumbura no gushaka kumenya iby'abandi badashaka ko bimenyekana.
Zimwe mu ngero zabyo:

- Kureba ibyo abantu babitse mu mazu yabo.
- Kumva ibiganiro by'abantu batabizi ko uri kubumva.
Allah Nyiricyubahiro aragira ati:
"...Kandi ntimukanekane..." [Surat Al Hudjurat: 12]

- Gusesagura ni ugutagaguza umutungo bitari mu kuri.
Ikinyuranyo cyabyo ni:
Ukugundira no kwanga kugira icyo utanga.
Igikwiye rero ni ukuba hagati ntusesagure kandi ntunagundire.
Allah Nyiricyubahiro aragira ati:
"Ni na bo batanga (mu byo batunze) badasesagura, cyangwa ngo bagundire. Ahubwo bajya hagati y’ibyo byombi.(67)" [Surat Al Fur'qan: 67.]

Igisubizo: Ubugwari ni ugutinya ikidakwiye gutinywa.
Urugero rwabyo:
Nko gutinya kuvuga ukuri no kubuza ikibi.
Naho ubutwari:
Ni ugutinyuka no gushirika ubwoba, nk'igihe cy'urugamba ushaka kurengera ubuyisilamu n'abayisilamu.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu busabe bwayo yajyaga ivuga iti: "Mana yanjye nkwikinzeho ngo undinde ubugwari..." Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Umwemeramana w'umunyembaraga niwe mwiza kandi ukunze na Allah kuruta umwemeramana w'umunyantege nke; ariko bose ni beza." Yakiriwe na Muslim.

Igisubizo: Nko kuvuma no gutuka mugenzi wawe.
Urugero rwabyo:
Nko kwita mugenzi wawe ko ari inyamaswa, n'izindi mvugo zimeze nk'iyi.
Cyangwa se kuvuga amagambo y'urukozasoni n'andi magambo mabi.
Ibi byose Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yarabibujije aho yagize iti: “Umwemera si usebanya (utera urwikekwe ku nkomoko y’abandi), uvumana, ukora ibikorwa by'urukozasoni ndetse n’umunyakinyabupfura gike.” Yakiriwe na Tirmidhi na Ibun Hiban.

Igisubizo: 1- Gusaba Allah ko yamuha kurangwa n'imico myiza ndetse ko yanabimufashamo.
2- Kwitwararika wubahiriza amategeko ya Allah, ukazirikana ko akuzi, akumva ndetse akubona.
3- Kuzirikana ingororano zo kurangwa n'imico myiza kandi ko ari impamvu yo kuzajya mu ijuru.
4- Kuzirikana iherezo ribi ry'abarangwa n'imico mibi kandi ko ari n'impamvu yo kujya mu muriro.
5- Kurangwa n'imico myiza ni impamvu yo gukundwa na Allah ndetse no gukundwa n'ibiremwa, kandi kurangwa n'imico mibi bitera kwangwa na Allah ndetse no kwangwa n'ibiremwa.
6- Kwiga imibereho y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha)no kuyikurikira.
7- Kugendana n'abeza, no kwirinda kugendana n'ababi.