IGICE CY'AMATEGEKO Y'IDINI (AL FIQ'H).
Igisubizo: Twaharat ni isuku umuntu akora yisukura umwanda wamusohotsemo (Al Hadath) cyangwa se umwanda wamugiyeho (Al Khabath).
Twaharat ul Khabath: Ikorwa umuyisilamu yikuraho umwanda wamugiye ku mubiri we, ku myambaro ye, cyangwa se ahantu agiye gusalira.
Twaharat ul Hadath: Ikorwa umuyisilamu atawaza (Udhu) cyangwa se yiyuhagira umubiri wose n'amazi asukuye, cyangwa se yisukuza itaka (Tayamum) igihe yabuze amazi cyangwa se adashoboye kwisukuza amazi.
Igisubizo: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Iyo umugaragu w'umuyisilamu cyangwa se w'umwemeramana atawaje, agakaraba mu maso he, buri cyaha yarebesheje amaso ye kimuvaho hamwe na ya mazi cyangwa se n'igitonyanga cya nyuma cya ya mazi amwumukaho. Iyo akarabye amaboko ye, buri cyaha yakoresheje amaboko ye kimuvaho hamwe na ya mazi cyangwa se n'igitonyanga cya nyuma cya ya mazi amwumukaho. Iyo akarabye ibirenge bye, buri cyaha yakoresheje ibirenge bye agenda kimuvaho hamwe na ya mazi cyangwa se igitonyanga cya nyuma cya ya mazi amwumukaho, kugeza ubwo arangiza asukutse nta cyaha afite. \Yakiriwe na Muslim.
Igisubizo: Ni ugukaraba ibiganza gatatu.
Warangiza ukajuguta amazi mu kanwa, ukanayashoreza, nyuma ukayapfuna. Ibyo ukabikora inshuro eshatu.
Kujuguta amazi: Ni ukuyashyira mu kanwa, ukayakura mu itama rimwe uyashyira mu rindi warangiza ukayacira.
Naho kuyashoreza ni ukuyinjiza mu izuru uyashoreze ukoresheje ikiganza cyawe cy'indyo.
Naho kuyapfuna ni ukuyasohora mu izuru ukoresheje ikiganza cyawe cy'imoso.
Iyo urangije ukaraba mu buranga bwawe inshuro eshatu.
Hanyuma ugakaraba amaboko yawe yombi ugeza mu nkokora inshuro eshatu.
Warangiza ugahanagura mu mutwe wawe n'ibiganza byawe uhereye mu ruhanga ujyana inyuma, ukanabigarura, maze ugahanagura n'amatwi.
Hanyuma agakaraba ibirenge byawe byombi ugeza ku tubumbankore.
Ubu buryo nibwo butunganye kandi bwuzuye. Byanakomowe mu buryo bwizewe ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) muri Hadithi za Bukhari na Muslim, bakiriye bakuye kuri Uth'man na Abdallah Ibun Zayd ndetse n'abandi. Nkuko na none byashimangiwe biturutse kwa Uth'man mu mvugo ya Bukhari n'abandi ivuga ko yatawaje inshuro imwe imwe, nanone ko yatawaje inshuro ebyiri ebyiri. Bisobanuye ko buri rugingo mu ngingo batawaza yarwozaga inshuro imwe cyangwa ebyiri.
Igisubizo: Ni ibice gutawaza k'umuyisilamu kutakwemerwa aramutse aretse kimwe muri byo ntagitawaze.
1- Gukaraba uburanga ari naho hashamikiye kujuguta amazi mu kanwa no kuyashoreza mu zuru.
2- Gukaraba amaboko yombi kugeza mu nkokora.
3- Guhanagura mu mutwe, hashamikiyeho no guhanagura amatwi yombi.
4- Gukaraba ibirenge byombi ugeza ku tubumbankore.
5- Kubikurikiranya hagati y'izo ngingo uko zikurikiranye uhereye ku gukaraba uburanga, ugakurikizaho amaboko, ugakurikizaho guhanagura ku mutwe, ugaherukira ku gukaraba ibirenge.
6- Kubyungikanya ukabikorera mu gihe kimwe, utanyujijemo umwanya watuma ingingo wakarabye zumuka.
Nko kuba watawaza wagera hagati ukarekeraho ukaza gukomeza nyuma, ubu buryo ntabwo bwemewe.
Igisubizo: Ibice by'umugereka mu gutawaza ni bya bindi iyo ubikoze bikongerera ibihembo n'ingororano ariko iyo ubiretse ntabwo ubihanirwa, no gutawaza kwawe icyo gihe kuba kwemewe.
1- Kuvuga Bismillah: Ku izina rya Allah.
2- Koza mu kanwa n'umuswaki (uburoso,...)
3- Gukaraba ibiganza byombi.
4- Gutosa hagati y'intoki.
5- Gukaraba ingingo inshuro ebyiri cyangwa se eshatu
6- Guhera iburyo.
7- Kuvuga ubusabe nyuma yo gutawaza: "ASH'HADU ALA ILAHA ILALLAH, WAHDAHU LA SHARIKA LAHU WA ASHAHADU ANA MUHAMADAN ABDUHU WA RASULUHU: Ndahamya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa usibye Allah wenyine, udafite uwo babangikanye, nkanahamya ko Muhamadi ari umugaragu wayo n'Intumwa yayo."
8- Gusali raka ebyiri nyuma yaho.
Igisubizo: -1- Nuko uba wambaye Khofu ufite isuku, ndetse watawaje.
2- Nuko Khofu na zo zigomba kuba zisukuye, kuko ntibyemewe guhanagura Khofu zifite umwanda.
3- Khofu zigomba kuba zikwiriye ikirenge cyose bakaraba igihe bari gutawaza (ntaho zacitse).
4- Guhanagura byemerwa mu gihe kingana n'amanywa n'ijoro ku muntu utari ku rugendo . Naho uri ku rugendo ni iminsi itatu n'amajoro yayo.
Igisubizo: Guhanagura Khofu bikorwa mu buryo bukurikira: Ni ukunyuza intoki zitose n'amazi, ku mano y'ibirenge bye hanyuma akabinyuza hejuru y'ibirenge bye, agahanagura ikirenge cye cy'iburyo akoresheje ikiganza cy'iburyo, n'ikirenge cye cy'ibumoso akoresheje ikiganza cy'ibumoso; agatandukanya intoki ze igihe ari guhanagura kandi ntasubiremo.
Igisubizo: 1- Ni ukuba igihe cyo guhanagura cyarangiye; icyo gihe ntibiba byemewe guhanagura Khofu nyuma y'uko igihe cyayo ntarengwa cyemewe n'amategeko cyarangiye, ari cyo kingana n'amanywa n'ijoro ku muntu utari ku rugendo, n'iminsi itatu n'amajoro yayo ku muntu uri ku rugendo.
2- Kwiyambura Khofu; iyo umuntu aziyambuye cyangwa agakuramo imwe muri izi ebyiri nyuma y'uko yari yazihanaguye, icyo gihe kuzihanagura kwe biba bibaye impfabusa.
Igisubizo: 1- Ubuyisilamu; kubera ko Iswala itakwemerwa iramutse ikozwe n'umuhakanyi.
2- Ubwenge; Iswala ikozwe n'umusazi ntabwo yakwemerwa.
3- Kuba aciye akenge akuze; kuko Iswala y'umwana muto utaraca akenge ntabwo yemerwa.
4- Kugira umugambi (Niyat).
5- Kuba igihe cyo gusali cyageze.
6- Isuku yo kwikuraho umwanda.
7- Isuku yo kwikuraho umwanda wakugiyeho.
8- Guhisha ubwambure.
9- Kwerekera ku ngoro ya Al Kaabat i Maka (Qib'lat).
Igisubizo: Ni inkingi cumi n'enye, ni izi zikurikira:
Iya mbere: Gusali uhagaze ku muntu ubishoboye.
Kuvuga ijambo Allahu Akbar, Takbiratul Ihram (iziririza ikindi icyo ari cyo cyose wakora kitari mu Iswala).
Gusoma Surat Al Fatihat.
Kunama (Ruku'u) umugongo urambuye n'umutwe we ukaba uteganye n'umugongo.
Kunamuka.
Guhagarara wemye.
Kubama no gutuma uruhanga, izuru, ibiganza byombi, amavi yombi n'intoki zikora hasi ku butaka aho yubamye.
Kubamuka.
Kwicara hagati y'ibyubamo bibiri.
Ikiri mu mugenzo w'Intumwa y'Imana (Sunat) ni ukwicarira ukuguru kw'ibumoso, no gushinga ukw'iburyo ukwerekeje Qib'lat.
Kugira ituze muri buri nkingi ukoze.
Kuvuga ubuhamya bwa nyuma.
Kwicara uri kuvuga ubwo buhamya.
Kuvuga indamutso (A-Salam) inshuro ebyiri ugira uti: "A-Salamu Alaykum wa Rahmatullah: Amahoro n'imigisha bya Allah bibe kuri rimwe".
Gukurikiranya izi nkingi nk'uko twabivuze, kuko aramutse yubamye (Sujud) mbere yo kunama (Ruku) abishaka, Iswala ntiyemerwa; n'iyo yibagiwe agomba kongera kunama (Ruku'u) hanyuma akabona kubama (Sudjud).
Igisubizo: Ibice by'itegeko by'Iswala ni umunani, ni ibi bikurikira:
1- Kuvuga Takbirat (Ijambo Allah Akbar) itari Takbirat itangira Iswala (Takbirat Al Ihram).
2- Kuvuga ijambo "SAMIALLAHU LIMAN HAMIDAHU: Allah yumva umusingiza" kuri Imam no ku muntu usali ari wenyine.
3- Kuvuga ijambo :RABANA WA LAKAL HAMD: Nyagasani wacu ni wowe Nyirugusingizwa".
4- Kuvuga ijambo: SUB'HANA RABIYAL ADHWIIM: Ubutagatifu ni ubwa Nyagasani wanjye Uhambaye." inshuro imwe igihe wunamye (Ruku'u).
5- Kuvuga ijambo: SUB'HANA RABIYAL A'ALA: Ubutagatifu ni ubwa Nyagasani wanjye w'ikirenga." inshuro imwe igihe wubamye (Ruku'u).
6- Kuvuga ijambo: RABI GH'FIR LII: Nyagasani mbabarira, hagati yo kubama kabiri.
7- Kuvuga ubuhamya bwa mbere.
8- Kwicara uvuga ubuhamya bwa mbere.
Igisubizo: Ni cumi na kimwe, ari byo bikurikira:
1- Kuvuga nyuma ya Takbirat yo gutangira Iswala: SUB'HANAKA LLAHUMA WA BIHAMDIKA WA TABARAKA ISMUKA WA TA'ALA DJADUKA WA LA ILAHA GHAYRUKA:
2- Kwikinga kuri Allah ngo akurinde Shitani wavumwe.
3- Kuvuga Bismillah Rahman Rahiim: Ku izina rya Allah Nyirimpuhwe Nyirimbabazi.
4- Kuvuga ijambo AMINA "Mana akira ubusabe".
5- Gusoma isura runaka nyuma yo gusoma Surat Al Fatihat.
6- Kurangurura ijwi mu gisomo igihe ari Imam.
7- Nyuma yo kuva ku mavi uvuze Samiallahu liman hamidah: "Allah yumva umusingije"; kongeraho aya magambo: MIL'A SAMAWATI WA MIL'AL AR'DHWI, WA MIL'A MA SHIITA MIN SHAY'IN BA'AD: Gusingizwa gukwire ibirere n'isi na buri icyo ari cyo cyose ushatse nyuma yaho.
8- Kurenza inshuro imwe mu gusingiza Allah igihe umuntu yunamye (Ruku'u); nko kubisubiramo bwa kabiri n'ubwa gatatu, no kurenzaho.
9- Kurenza inshuro imwe mu gusingiza Allah igihe umuntu yubamye (Sujud).
10- Kurenza inshuro imwe uvuga amagambo avugwa hagati y'ibyubamo bibiri: RABI GH'FIR LII: Nyagasani Mana Mbabarira!"
11- Gusabira amahoro n'imigisha umuryango w'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu buhamya bwa nyuma, no gusaba nyuma yaho.
Icya kane: Imigenzo myiza yo mu ngiro mu iswala.
1- Kuzamura amaboko yombi unavuga Takbiiratul Ihram (ALLAH AKBAR).
2- Igihe ugiye kunama (Ruku).
3- Igihe ugiye kunamuka (Uvuye Ruku).
4- Nyuma yaho ukamanura ayo maboko.
5- Gushyira ukuboko kw'iburyo hejuru y'ukw'ibumoso.
6- Kureba aho uri bushyire uruhanga wubama.
7- Gutandukanya ibirenge igihe uhagaze.
8- Gufata ku mavi utandukanyije intoki z'ibiganza igihe wunamye (Ruku), no kugorora umugongo, no gushyira umutwe ahateganye n'umugongo.
9- Kugeza neza hasi ingingo z'umubiri umuntu atwegetswe kugeza hasi igihe yubamye.
10- Gutandukanya ibiganza bye n'ahateganye n'imisaya ye, n'inda ye akayitandukanya n'ibibero bye, n'ibibero bye akabitandukanya n'imirundi ye, ndetse akanatandukanya hagati y'amavi ye, agashinga amano y'ibirenge bye, ndetse no gushyira ibiganza bye ku butaka bitandukanye, n'amaboko ye akayashyira ahateganye n'intugu ze arambuye afatanye n'intoki ze.
11- Kwicarira ukuguru kw'imoso ugashinga amano y'ukw'indyo hagati y'ibyubamo bibiri (Saj'datayni), no mu buhamya bwa mbere, hanyuma mu buhamya bwa kabiri ukicarira ikirenge cy'ukuguru kw'imoso, amano y'ukuguru kw'indyo ashinze.
12- Gushyira ibiganza byombi ku bibero birambuye ariko intoki zifatanye, hagati y'ibyubamo bibiri. Ni nk'uko ubigenza mu gihe cyo kuvuga ubuhamya, usibye ko ho dukoresha ikiganza cy'iburyo, igikumwe n'urutoki rugikurikira, ugafunga izindi ntoki urambuye urutoki rwa mukuru wa meme igihe uvuze Allah.
13- Kwerekera iburyo n'ibumoso igihe uri gusoza utora Salamu (uvuga A-Salam Alaykum).
Igisubizo: Uburyo Iswala ikorwamo.
1- Kwerekera aho abayisilamu berekera basali (Qib'la) utaberamiye ahandi cyangwa se ngo uhindukire.
2- Kugira umugambi (Niyat) wo gusali.
3- Hanyuma akavuga ijambo Allahu Akbar (Takbiratul Ihram), azamura amaboko ye aharinganiye n'intugu ze igihe ari kuvuga aya magambo.
4- hanuma agashyira ikiganza cye cy'iburyo hejuru y'icy'ibumoso ku gituza cye.
5- agatangira Iswala avuga aya magambo: ALLAHUMA BA'ID BAYNII WA BAYNA KHATWAYAYA KAMA BAA'D'TA BAYNAL MASH'RIQ WAL MAGH'RIB; ALLAHUMA NAQINII MIN KHATWAYAYA KAMA YUNAQA A-THAWUBUL AB'YADW MINA DANASI, ALLAHUMA GH'SIL'NII MIN KHATWAYAYA BIL MAI WATHAL'DJI WAL BARADI: "Mana nyagasani ndagusabye ko wantandukanya n’ibyaha byanjye nk'uko watandukanyije iburasirazuba n’iburengerazuba, Mana nyeza ibyaha byanjye nk'uko wejeje umwambaro wera ibizinga, Mana mpanaguraho ibyaha byanjye ukoresheje amazi n’urubura."
Cyangwa se akavuga ati: SUB'HANAKALLAHUMA WA BIHAMDIKA WA TABARAKASMUKA WA TA'ALA DJADUKA WALA ILAHA GHAYRUKA: Ugusingizwa n’ishimwe ni ibyawe Mana, izina ryawe ryuje imigisha, ubuhambare bwawe burahebuje, kandi nta yindi Mana ikwiwe gusengwa by’ukuri uretse wowe.
6- Hanyuma akikinga kuri Allah agira ati: “AUDHU BILAHI MINA SHAY’TWANI RADJIIM, BISMILAHI RAH’MANI RAHIM.” Nikinze ku mana ngo indinde Shitani wavumwe, ku izina ry’Imana Nyirimpuhwe Nyirimbabazi." 7- Hanyuma agatangiza izina rya Allah, agasoma Surat Al Fatihat agira ati: BISMILLAHI RAH’MANI RAHIM: Ku izina rya Allah Nyirimpuhwe Nyirimbabazi (1). “ALHAMDU LILAHI RABIL ALAMIINA: Ishimwe n’ikuzo byuzuye bikwiye Allah, Nyagasani w’ibiremwa byose (2). A-RAHMANI RAHIIM: Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi (3). MALIKI YAWUMIDINI: Umwami wihariye wo ku munsi w’imperuka. IYYAKA NA-ABDUDU WA IYYAKA NAS’TA-INU: Ni wowe wenyine dusenga, ni wowe (wenyine) twiyambaza (5). IHDINA SWIRATWA AL MUS’TAQIIM: Tuyobore inzira igororotse (6). SWIRATWA LADHINA AN-AM’TA ALAY’HIM, GHAY’RIL MAGH’DWUBI ALAY’HIM WALA DHWAALIINA: Inzira y’abo wahundagajeho inema, itari iy’abarakariwe cyangwa abayobye (7). [Al Fatihat 1-7]
Hanyuma akavuga ijambo (AMIINA); bisobanuye ngo Nyagasani twakirire ubusabe.
8- Iyo arangije asoma ibimworoheye muri Qur'an, agasoma birebire ku iswala ya mu gitondo
9- Nyuma akunama (Ruku-u) agaragaza ubuhambare bwa Allah, igihe yunamye akavuga ati “Allahu Akbar: Imana ni yo nkuru, azamura amaboko ye ahateganye n'intugu ze. Biri no mu mugenzo mwiza dukura ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) kugorora umugongo we ahateganye n'umutwe we, maze agashyira ibiganza bye ku mavi ye atandukanyije intoki.
10- Hanyuma akavuga ati: “SUB’HANA RABIYAL ADHWIMI: Ugusingizwa ni ukwa Allah Nyirubuhambare, akabivuga inshuro eshatu, niyo yongeyeho aya magambo: SUB'HANAKA ALLAHUMA WA BIHAMDIKA, ALLAHUMA GH'FIR LII: Ubutagatifu no gusingizwa ni ibyawe Nyagasani, Nyagasani mbabarira." byaba byiza.
11- Nyuma akunamuka avuga ati “SAMI-ALLAHU LIMAN HAMIDAH.” Bisobanuye: Allah yumva umusingiza. Ibi abivuga igihe ari gusengesha (Imam) abandi, cyangwa ari gusenga wenyine (Mun’farida), ariko uri gusengeshwa (Ma'amum) ntabyo avuga, ahubwo we mu mwanya w'aya magambo aravuga ati: RABANA WALAKAL HAMDU: Nyagasani wacu ni wowe ukwiye ishimwa n’ikuzo bihebuje.
12- Hanyuma amaze guhagarara neza yemye akavuga ati “RABANA WALAKAL HAMDU, HAM’DAN KATHIRAN TWAYIBAN MUBARAKAN FIHI, MILA- SAMAWATI WA MIL AL ARDWI WA MIL AMAA SHI-ITA MIN SHAY’IN BA’DAHU” Nyagasani wacu ni wowe ukwiye ishimwa n’ikuzo bihebuje, byiza, by’uje imigisha, bingana n’ibyuzuye ibirere n’isi n’ibindi washaka.
13- Nyuma akubama ashyira uruhanga hasi (SUDJUDU) kubama bwa mbere avuga ati “ALLAHU AKBAR” Imana niyo nkuru. Agatandukanya amaboko ye n’imbavu ze ndetse n’ibibero bye, akubamira ku ngingo ze zirindwi: Agahanga hamwe n’izuru, ibiganza bye byombi, amavi ye yombi, ndetse n’amano ye ashinze.
14- Maze akavuga ati “SUB’HANA RABIYAL ALA." Ugisingizwa ni ukwa Allah Uwikirenga. Inshuro eshatu cyangwa akarenzaho, akavuga ati: SUB'HANAKA ALLAHUMA RABANA WA BIHAMDIKA, ALLAHUMA GH'FIR LII: Ubutagatifu no gusingizwa ni ibyawe Nyagasani, Nyagasani mbabarira." byaba byiza.
15- Nyuma akubamuka avuga ati “Allahu Akbaru” Imana niyo nkuru.
16- Hanyuma akicarira ikirenge cye cy’ibumoso agashinga amano y’ikirenge cy’iburyo, agashyira ibiganza bye ku bibero bye cyangwa ku mavi ye, akazamura urutoki rukurikira igikumwe, akaruzunguza igihe ari gusaba, maze igikumwe cye akagifatisha urutoki rwa musumbazose, izindi yazikunje, ikiganza cye cy'ibumoso akakirambura hejuru y'ikibero cy'ibumoso ahegeranye n'ivi.
17- Maze icyo gihe yicaye hagati y'ibyubamo bibiri akavuga ati: “RABI GH’FIR’LI WAR’HAM’NI WA AFINI WAR’ZUQUNI WAH’DINI WADJ’BUR’NI: Mana yanjye mbabarira, unangirire impuhwe, umpe ubuzima buzira umuze, unampe amafunguro, unyobore, unankomeze.
18- Hanyuma akongera akubama bwa kabiri nk'uko yabigenje bwa mbere byaba ibyo yakoze n'ibyo yavuze, ndetse akavuga Allahu Akbaru igihe agiye kubama.
19- Hanyuma akubamuka avuga ati Allahu Akbaru, agasali raka ya kabiri nk'uko yakoze iya mbere mu byo yakoze n'ibyo yavuze, ariko ho ntavuga ubusabe bwo gutangira iswala.
20- Hanyuma akicara amaze gukora raka ya kabiri avuga ati: Allahu Akbaru, akicara nk'uko yicara hagati y'ibyubamo bibiri mu buryo bumwe.
21- Nyuma akavuga ubuhamya (A-Tashahud) agira ati: (A-TAHIYATU LILLAH, WA SWALAWATU, WA TWAYIBATU, ASALAMU ALAY’KA AYUHA NABIYU WA RAH’MATULLAHI WABARAKATUHU, ASALAMU ALAY’NA WA ALA IBADILAHI SWALIHINA, ASH’HADU AN LA ILAHA ILA LLAH WA ASH’HADU ANA MUHAMADAN AB’DUHU WA RASULUHU.” Bisobanuye ngo: Ibyubahiro byose, amasengesho ndetse n’ibyiza byose ni ibya Allah, amahoro n’imigisha n’impuhwe z’Imana bikubeho yewe ntumwa, amahoro y’Imana n’imbabazi zayo bitubeho, zibe no kubagaragu b’Imana bakora ibyiza. Ndahamya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse Imana imwe rukumbi, nkanahamya ko na Muhamad ari umugaragu wa Allah ndetse akaba n’Intumwa ye. Akongeraho ayo magambo: “ALLAHUMA SWALI ALA MUHAMADI WA ALA ALI MUHAMADI KAMA SWALAY’TA ALA IBRAHIM WA ALA ALI IB’RAHIMA WA BARIKI ALA MUHAMADI WA ALA ALI MUHAMADI KAMA BARAKTA ALA IB’RAHIM WA ALA ALI IBRAAHIM, INAKA HAMIDUN MADJIID.” Mana ha amahoro n’imbabazi Muhamad n’umuryango we, nk'uko wabihaye Intumwa y’Imana Ibrahim n’umuryango we. Unahe Muhamad imigisha n’umuryango we, nk'uko wayihaye Intumwa y’Imana Ibrahim n’umuryango we. Ni wowe Nyirugushimwa Nyirikuzo. Yarangiza akikinga kuri Allah ngo amurinde ibintu bine agira ati “ALLAHUMA INI AUDHU BIKA MIN ADHABI DJAHANAMA, WA MIN ADHABILQAB’RI, WA MIN FIT’NATIL MAH’YA WAL’ MAMATI WA MIN FIT’NATIL MASIHI DADJAL.” Mana nkwikinzeho ngo undinde ibihano by’umuriro wa Jahanamu, n’ibihano byo mu mva, Mana undinde n’ibigeragezo by’ubuzima n'iby’urupfu, undinde n’ibigeragezo bya Masihi Dadjal. Hanyuma agasaba Nyagasani we mu byiza byo kuri iyi si no ku munsi w'imperuka;
22- Nyuma agahindukira iburyo bwe akavuga ati: “ASALAMU ALAYKUM WARAH’MATULLAH. Bisobanuye ngo: Amahoro y’Imana n’impuhwe zayo bibabeho”, yarangiza agahindukira n’ibumoso bwe akavuga ati “ASALAMU ALAYKUM WA RAH’MATULLAH”.
23- Iyo arangije kuvuga (A-Tashahud) kuri raka ya kabiri mu isengesho rifite raka eshatu nk’isengesho rya Magh’rib, cyangwa rifite raka enye nk’irya A-dhuh’ri, Al Asw’ri ndetse n’isengesho rya Al Isha, agarukira ku buhamya bwa mbere ari bwo ASHAHADU AN LA ILAHA ILA LLAH, WA ASHAHADU ANA MUHAMADAN ABDUHU WA RASULUHU: Ndahamya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah nkanahamya ko Muhamadi ari Intumwa ye akaba n'umugaragu we.
24- Hanyuma agahaguruka akavuga ati “Allahu Akbar: Imana niyo nkuru”, azamuye amaboko ye kugera ahateganye n'intugu ze.
25- Hanyuma agasali ibice bisigaye asoma Suratu Al Fatiha yonyine, nyuma akunama (Ruku) akanubama (Sujud) nk'uko yabikoze kuri raka ebyiri zabanje.
26- Nyuma yo kubama bwa nyuma yicara icyicaro cya TAWARUK, ashinze amano y’ikirenge cy’iburyo akicarira itako ry’ukuguru kw’ibumoso, ku buryo ashobora kwicara hasi, ibiganza bye akabishyira ku bibero bye nk'uko yabigenje mu buhamya bwa mbere.
27- Muri iyi nyicaro avuga ubuhamya bwose.
28- Nyuma agahindukira iburyo bwe akavuga ati “ASALAMU ALAYKUM WARAH’MATULLAH. Bisobanuye ngo: Amahoro y’Imana n’impuhwe zayo bibabeho”, yarangiza agahindukira n’ibumoso bwe akavuga ati “ASALAMU ALAYKUM WA RAH’MATULLAH”.
Igisubizo: "ASTAGH'FIRULLAH: Mana mbabarira", bivugwa inshuro eshatu.
ALLAHUMA ANTA SALAMU WA MIN'KA SALAMU, TABARAK'TA YA DHAL DJALAL WAL IK'RAM: MANA ni wowe mahoro kandi ni wowe amahoro aturukaho, ubutagatifu ni ubwawe yewe Nyirikuzo Nyiricyubahiro.
LA ILAHA ILA LLAHU WAH'DAHU LA SHARIKA LAHU, LAHUL MUL'KU WA LAHUL HAMDU WA HUWA ALA KULI SHAY'IN QADIIR. ALLAHUMA LA MANI'A LIMA A'TWAYTA WALA MU'UTWIYA LIMA MANA'ATA WALA YAN'FA'U DHAL DJAD MINKAL DJAD: Nta yindi mana ibaho ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Imana imwe (Allah) yonyine itagira umufasha babangikanye, yo yihariye ubwami, ikwiye gushimwa, yo ifite ubushobozi kuri buri kintu. MANA ntawe ushobora kwima uwo wahaye, nta n'ushobora guha uwo wimye (ntawe ushobora kubuza igeno ry'imana kugera kucyo cyangwa uwo yarigeneye), nta n'ushobora gutanga ubukire n'icyubahiro kuko byose ari wowe ubigenga kandi ubigena Mana.
LA ILAHA ILA LLAHU WAH'DAHU LA SHARIKA LAHU, LAHUL MUL'KU WA LAHUL HAMDU WA HUWA ALA KULI SHAY'IN QADIIR. LA HAWLA WALA QUWATA ILA BILLAHI, LA ILAHA ILALLAHU WALA NA'ABUDU ILA IYAHU, LAHU NI'IMAT WA LAHUL FADHW'LU, WA LAHU THANA'UL HASAN, LA ILAHA ILA LLAHU MUKH'LISWIINA LAHU DINA WA LAW KARIHAL KAFIRUNA: Nta yindi mana ibaho ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Imana imwe (Allah) yonyine itagira umufasha babangikanye, yo yihariye ubwami, ikwiye gushimwa. Yo ifite ubushobozi kuri buri kintu. Nta bushobozi nta n'imbaraga zibaho uretse iby'Imana, nta yindi mana ibaho ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Imana imwe rukumbi (Allah), nta n'icyo dushobora gusenga uretse yo yonyine, yo yihariye ibisingizo byose, yo yihariye inema zose n'ibyiza, yo yihariye gusengwa by'ukuri, yo kubwayo dutunganya idini yacu kabone n'iyo byababaza abahakanyi.
SUBHANALLAH: Ubutagatifu ni ubwa Allah (inshuro mirongo itatu n'eshatu).
AL HAMDULILLAH: Ikuzo n'ishimwe ni ibya Allah (inshuro mirongo itatu n'eshatu).
ALLAHU AKBAR: Imana ni yo nkuru (inshuro mirongo itatu n'eshatu).
Hanyuma yakuzuza inshuro y'ijana akavuga ati: LA ILAHA ILA LLAHU WAH'DAHU LA SHARIKA LAHU, LAHUL MULKU WA LAHUL HAMDU WA HUWA ALA KULI SHAY'IN QADIR: Nta yindi mana ibaho ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Imana imwe Allah, yo yonyine itagira umufasha cyangwa se uwo babangikanye. Yo yihariye ubwami n'ubutegetsi bwa byose. Yo yonyine yihariye inakwiye gushimwa kandi ni na yo ifite ubushobozi kuri buri kintu.
- Asoma Surat Al Ikh'lasw na Surat Al Falaq ndetse na Surat Nas inshuro eshatu nyuma ya buri Swalat Al Fadj'r, na nyuma ya Swalat Al Magrib, n'inshuro imwe nyuma y'izindi swalat.
- Asoma Ayatul Kur'siyu inshuro imwe.
Igisubizo: Ni Raka ebyiri usali mbere ya Al Fadj'ri.
Raka enye za mbere ya A-Dhuhuri.
Raka ebyiri za nyuma ya A-Dhuhuri.
Raka ebyiri za nyuma ya Al Magrib.
Raka ebyiri za nyuma ya Al Isha.
Ibyiza by'izi Swalat z'umugereka. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Uzasali ku manywa n'ijoro raka cumi n'ebyiri z'umugereka, Allah azamwubakira ingoro mu ijuru. Yakiriwe na Muslim na Ahmad ndetse n'abandi.
Igisubizo: Ni umunsi wa gatanu (wa Idjuma); Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Umunsi mwiza kuruta indi minsi yanyu ni umunsi wa gatanu; ni wo munsi Adamu yaremweho, ni na wo yapfiriyeho, ni na wo impanda izavuzwaho, ndetse ni na wo ijwi rikura umutima (Swa'iqat) rizumvikaniraho, bityo mujye mwongera kuri uwo munsi inshuro munsabira imigisha, kubera ko kunsabira kwanyu bingeraho." Uwakiriye iyi Hadithi aravuga ati: Nuko babaza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bati: Ni gute kugusabira bizakugeraho kandi warapfuye bikarangira? Intumwa irabasubiza iti: "Mu by'ukuri Allah yaziririje ubutaka kurya imibiri y'abahanuzi be." Yakiriwe na Abu Daud n'abandi.
Igisubizo: Ni itegeko rireba buri musilamu wujuje imyaka y'ubukure ufite ubwenge kdi utuye.
Allah Nyirubutagatifu aragira ati: "Yemwe abemeye! Ngihe muzajya mwumva Umuhamagaro w’isengesho ry’umunsi wa gatanu (Ijuma) mujye mwihuta mujya gusingiza Allah, kandi muhagarike ubucuruzi (n’ibindi bintu byose). Ibyo ni byo byiza kuri mwe, iyaba mwari mubizi." Al Djumuat: 9.
Igisubizo: Ntabwo byemewe kutitabira Iswala y'idjuma cyeretse umuntu afite impamvu yemewe n'amategeko, ndetse hari n'imvugo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igira iti: "Uzareka gusali idjuma eshatu kubera kutaziha agaciro, Allah azadanangira umutima we (ntiwemere ukuri ngo ugukurikire). Yakiriwe na Abu Daud n'abandi.
Ibisubizo:
1- Kwiyuhagira.
2- Kwisiga umubavu.
3- Kwambara imyambaro myiza.
4- Kuzinduka ujya ku musigiti.
5- Gusabira kenshi Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imigisha.
6- Gusoma Surat Al Kah'fi.
7- Kujya ku musigiti n'amaguru.
8- Gushakisha kuri uwo munsi isaha Allah yakiramo ubusabe (ukora ibikorwa byiza byo kwiyegereza Allah).
Igisubizo: Ni umugabane wategetswe gukurwa mu mutungo runaka, ugenewe abantu runaka, mu gihe runaka.
Gutanga Zakat ni imwe mu nkingi z'ubuyisilamu, ndetse ni n'ituro ry'itegeko ritangwa n'uwishoboye rigahabwa umukene.
Allah Nyiricyubahiro aragira ati: "...munatange amaturo (Zakat)..." [Surat Al Baqarat: 43.]
Igisubizo: Swaw'mu (kwiyiriza) ni ukugaragira Allah wigomwa ibituma usiburuka guhera umuseke utambitse kugeza izuba rirenze, ariko ukabikorana umugambi; kwiyiriza birimo amoko abiri:
- Igisibo cy'itegeko nko gusiba ukwezi kwa Ramadhan, bikaba ari n'imwe mu nkingi zigize ubuyisilamu.
Allah Nyiricyubahiro aragira ati: "Yemwe abemeye! Mwategetswe gusiba nk’uko byari byarategetswe abababanjirije, kugira ngo mugandukire Allah. (183)" [Surat Al Baqarat: 183.]
- Igisibo kitari itegeko: nko gusiba kuwa mbere no kuwa kane bya buri cyumweru, gusiba iminsi itatu mu kwezi, amatariki meza wasibaho ni (13,14,15) ya buri kwezi ukurikije imboneko z'ukwezi.
Hadithi yaturutse kwa Abi Said Al Khud'riyu (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Nta mugaragu usiba umunsi umwe kubera Allah, usibye ko Allah amugororera kumushyira kure y'umuriro ho intera ingana n'imyaka mirongo irindwi." Yakiriwe na Bukhari na Muslim.
Imyaka mirongo irindwi ni yo igamijwe muri iyi mvugo.
1- Kwihutira gusiburuka (Iftari).
2- Gucyerereza gufata ifunguro ryo mu rucyerera (Idaku).
3- Kongera ibikorwa byiza no kurushaho kwiyegereza Allah.
4- Uwasibye gusubiza umututse ati: Nasibye!
5- Ubusabe igihe cyo gusiburuka.
6- Gusiburukira ku biryohereye nk'itenge n'ibindi, utaba ubifite ugasiburukira ku mazi.
Igisubizo: Ni ukugaragira Allah Nyirubutagatifu ujya gusura ingoro ye ntagatifu (iri i Maka), ukora ibikorwa runaka mu gihe runaka.
Allah Nyiricyubahiro aragira ati: {Allah yategetse abantu gukora umutambagiro mutagatifu (Hija) kuri iyo ngoro k’ubifitiye ubushobozi. Uzahakana (itegeko rya Hija), mu by’ukuri Allah arihagije ntacyo akeneye ku biremwa.} [Surat Al Imran:97].
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko yumvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Uzakora umutambagiro (Hadj), akirinda imvugo mbi n'ibindi bikorwa bibi, agaruka mu be ameze nk'umunsi Nyina yamubyayeho (nta cyaha afite)." Yakiriwe na Bukhari n'abandi.
Kugaruka ameze nk'uko ku munsi Nyina yamubyayeho yari ameze, bivuze ko nta cyaha aba afite.
Igisubizo: Ni ukwitanga n'imbaraga zawe zose wamamaza ubuyisilamu unaburengera ndetse unarengera abayisilamu, no kurwanya abanzi babwo ndetse n'abanzi b'abayisilamu.
Allah Nyiricyubahiro aragira ati: "Muhagurukane ibakwe, mwaba mworohewe (mufite ubuzima bwiza, imbaraga, umutungo) cyangwa muremerewe (murwaye, mufite imbaraga nke, ubukene), muharanire inzira ya Allah mukoresheje imitungo yanyu namwe ubwanyu. Ibyo ni byo byiza kuri mwe iyaba mwari mubizi." (41) [Surat Tawubat:41]