IGICE CYEREKERANYE N'UBUSABE NO GUSINGIZA ALLAH.
"ALLAHUMA LAKAL HAMDU AN’TA KASAWUTANIIHI, AS’ALUKA KHAYRAHU WAKHAYRA MA SWUNIA LAHU, WA AUDHUBIKA MIN SHARIHI WA SHARI MA SWUNIA LAHU: Nyagasani Mana ishimwe ni iryawe wowe uwunyambitse, ndagusaba ibyiza byawo n’ibyiza wakorewe, unandinde ibibi byawo n’ibibi wakorewe.” Yakiriwe na Abu Daud na Tirmidhi.
"ASH'HADU AN LA ILAHA ILA LLAH WAH'DAHU LA SHARIKA LAHU, WA ASH'HADU ANA MUHAMADAN AB'DUHU WA RASULUHU: Ndahamya ko nta yindi Mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Imana imwe rukumbi Allah, yo idafite uwo babangikanye, nkanahamya ko Muhamadi ari umugaragu wayo akaba n'intumwa yayo." Yakiriwe na Muslim.
Igisubizo: Ni ugusabira imigisha Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha). Yakiriwe na Muslim. ALLAHUMA RABA HADHIHI DAAWATI TAMAT, WASWALATUL QAIMAT, ATI MUHAMADA AL WASILATA WAL FADHWILATA WABAATH’HU MAQAMAN MAHMUDAN ALADHI WAADITAHU) “Mana Nyagasani w’uyu muhamagaro utunganye, n’isengesho rigiye gukorwa, ha Muhamadi urwego rwo hejuru rushoboka, n’ibyiza, unamuzamure mu rwego rwubahitse wamusezeranyije” Yakiriwe na Bukhari.
Hanyuma hagati y'umuhamagaro mukuru (Adhana) n'umuto (Iqamat), muri icyo gihe ubusabe ntibusubizwa inyuma.
Igisubizo: Nsoma Ayatul Kur'siy. "ALLAHU LA ILAHA ILA HUWAL HAYUL QAYUM, LA TA'AKHUDHUHU SINATUN WALA NAWM, LAHU MA FI SAMAWATI WAMA FIL AR'DHWI, MAN DHA LADHI YASH'FA'U IN'DAHU ILA BI IDHINIHI, YA'ALAMU MA BAYNA AYDIHIM WAMA KHAL'FAHUM, WALA YUHITWUNA BISHAY'IN MIN IL'MIHI ILA BIMA SHA'A, WASI'A KUR'SIYUHU SAMAWATI WAL AR'DHWA, WALA YA'UDUHU HIF'DHWUHUMA WA HUWAL ALIYUL ADHWIIM: Allah (ni we Mana y’ukuri) nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse We, Uhoraho (Nyirubuzima bwuzuye buzira inenge), Uwigize, akanabeshaho ibiriho byose. Ntafatwa no guhunyiza habe n’ibitotsi. Ibiri mu birere n’ibiri mu isi ni ibye. Ni inde wagira uwo avuganira iwe uretse ku burenganzira bwe? Azi ibyababayeho (ku isi) n’ibizababaho (ku mperuka). Kandi nta n’icyo bamenya mu bumenyi bwe uretse icyo ashaka. Kursiyu ye ikwiriye ibirere n’isi, kandi ntananizwa no kubirinda (ibirere n’isi). Ni na We Uwikirenga, Uhambaye." Al Baqarat: 255. Warangiza ugasoma aya magambo: BISMILLAHI RAH'MAN RAHIIM: Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi. QUL HUWALLAHU AHAD: Vuga (yewe Muhamadi) uti “We ni Allah, umwe Rukumbi,” ALLAHU SWAMAD: Allah, Uwishingikirizwa, LAM YALID WA LAM YULAD: Ntiyabyaye kandi ntiyanabyawe, WA LAM YAKUN LAHU KUF'WAN AHAD: Ndetse nta na kimwe ahwanye na cyo. Inshuro eshatu. Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi. QUL AUDHU BIRABIL FALAQ: Vuga uti nikinze kuri nyagasani w'igitondo. (1) MIN SHARI MA KHALAQA: Andinde ikibi cy'ibyo yaremye.(2) WA MIN SHARI GHASIQIN IDHA WAQABA: Anandinde ikibi cy'ijoro ryijimye iyo rigwa. (3) WA MIN SHARI NAFATHATI FIL UQADI: Anandinde ikibi cy’abarozikazi bahuha ku mapfundo. (4) WA MIN SHARI HASIDINI IDHA HASADA: Ndetse anandinde inabi y’umunyeshyari igihe arigize. (5) Inshuro eshatu. Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi. QUL AWUDHU BIRABI NASI: Vuga (yewe Muhamadi) uti “Niragije (Allah), Nyagasani w’abantu,” MALIKI NASI: Umwami w’abantu, ILAHI NASI: Imana y’abantu, MIN SHARIL WAS'WASIL KHANAS: Ngo andinde ububi bwa (shitani) yoshya gukora ibibi, nyuma ikabireka (igihe umuntu yibutse Allah),” ALADHI YUWAS'WISU FI SWUDURINASI: Yoshya imitima y’abantu gukora ibibi; MINAL DJINATI WA NASI: “Yaba (shitani) yo mu majini cyangwa mu bantu.” Inshuro eshatu. "ALLAHUMA ANTA RABI LA ILAHA ILA ANTA KHALAQ'TANI WA ANA AB'DUKA, WA ANA ALA AH'DIKA WA WA'DIKA MASTATWA'ATU, AUDHU BIKA MIN SHARI MA SWANA'ATU, ABUU- U LAKA BINI'IMATIKA ALAYA WA ABUU- U BIDHANBII FAGH'FIR LII, FA INAHU LA YAGH'FIRU DHUNUBA ILA ANTA: "Mana ni Wowe Nyagasani wanjye. Nta yindi mana ibaho itari wowe. Warandemye nanjye ndi umugaragu wawe. Nubahiriza isezerano ryawe n’ibyo nakwemereye uko nshoboye kose. Nkwikinzeho ngo undinde ibibi nakoze. Nemera inema zawe kuri njye, ndetse nemera ibyaha byanjye; none mbabarira kuko nta wundi ubabarira ibyaha utari Wowe". "Uyavuze ku manywa ayafitiye icyizere, apfuye kuri uwo munsi mbere y’uko bugoroba, aba ari umwe mu bantu bo mu ijuru. N’uyavuze mu ijoro ayafitiye icyizere, maze agapfa butaracya, aba ari umwe mu bantu bo mu ijuru.” Yakiriwe na Bukhari.
Igisubizo: "AL HAMDULILLAH: Ikuzo n'ishimwe ni ibya Allah."
Umuvandimwe we cyangwa se umuvandimwe we umuri iruhande iyo amwumvise aramubwira ati: "YAR'HAM'KALLAH: Allah akugirire impuhwe."
Nawe akamusubiza ati: "YAHDIIKUMULLAH WA YUSW'LIH BALAKUM: Allah namwe abayobore kandi abatunganyirize ibyanyu." Yakiriwe na Bukhari.
Igisubizo: BISMILLAH, WAL HAMDULILLAH {SUB'HANA LADHI SAKHARA LANA HADHA WAMA KUNA LAHU MUQ'RINIINA WA INA ILA RABINA LAMUNQALIBUNA}; AL HAMDULILLAH, ALHAMDULILLAH, AL HAMDULILLAH, ALLAH AKBAR, ALLAH AKBAR, ALLAH AKBAR. SUB'HANAKA LLAHUMA INI DHWALAM'TU NAF'SII FAGH'FIR LII, FA INAHU LA YAGH'FIRU DHUNUBA ILA AN'TA: Ku izina rya Allah, ikuzo n'ishimwe ni ibya Allah {Ubutagatifu ni ubwa Allah, We watworohereje ibi; kandi ntitwari kubyishoborera. Kandi kwa Nyagasani wacu ni ho tuzasubira.” Ikuzo n'ishimwe ni ibya Allah, ikuzo n'ishimwe ni ibya Allah. ikuzo n'ishimwe ni ibya Allah. Allah asumba byose, Allah asumba byose, Allah asumba byose. Ubutagatifu ni ubwawe Nyagasani narihemukiye, bityo mbabarira, kubera ko nta wundi ubabarira ibyaha utari wowe. Yakiriwe na Abu Dawud na Tirmidhi.
Igisubizo: "ALLAH AKBAR, ALLAH AKBAR, ALLAH AKBAR, SUB'HANA LADHI SAKHARA LANA HADHA WAMA KUNA LAHU MUQ'RINIINA WA INA ILA RABINA LAMUNQALIBUNA. ALLAHUMA INA NAS'ALUKA FI SAFARINA HADHA AL BIRA WA TAQ'WA, WA MINAL AMALI MA TAR'DHWA. ALLAHUMA HAWIN ALAYNA SAFARANA HADHA, WATW'WI ANA BU'UDAHU. ALLAHUMA ANTA SWAHIBU FI SAFARI WAL KHALIFATU FIL AH'LI. ALLAHUMA INI AUDHUBIKA MIN WA'ATHA-I SAFARI, WA KA-ABATIL MAN'DHWARI, WA SU-IL MUN'QABALI FIL MALI WAL AH'LI: Allah asumba byose, Allah asumba byose, Allah asumba byose. Ubutagatifu ni ubwa Allah, We watworohereje ibi tutari kubyishoborera, kandi kwa Nyagasani wacu ni ho tuzasubira. Mana Nyagasani turagusaba muri uru rugendo rwacu ibyiza no kugutinya, no gukora ibikorwa wishimira. Mana Nyagasani tworohereze uru rugendo, unaruduhinire rube rugufi. Mana Nyagasani ni wowe Muherekeza mu rugendo, n'umusigire ku banjye nsinze mu rugo. Mana Nyagasani nkwikinzeho ngo undinde imvune z'urugendo n'indoro mbi, ndetse n'iherezo ribi mu mutungo no mu muryango."
N'iyo ahindukiye avuye mu rugendo avuga ya magambo, ukanongeraho agira ati:
"AYIBUNA, TAIBUNA, ABIDUNA, LIRABINA HAMIDUNA: Turagarutse, twicuza, turi abagaragu, kandi dusingiza Nyagasani wacu." Yakiriwe na Muslim.
Igisubizo: LA ILAHA ILALLAHU WAH'DAHU LA SHARIKA LAHU, LAHUL MUL'KU WA LAHUL HAMDU, YUH'YI WA YUMITU, WA HUWA HAYU LA YAMUTU, BIYAD'HIL KHAYR, WA HUWA ALA KULI SHAY'IN QADIIR: Nta yindi mana ibaho ikwiye gusengwa mu kuri uretse Allah we wenyine utagira uwo babangikanye, we wihariye ubutware bwose, ni nawe wihariye ishimwe ryuzuye, ni nawe utanga ubuzima n'urupfu kandi ni we Uhoraho udapfa, ibyiza byose biri mu kuboko kwe kandi afite ubushobozi kuri buri kintu." Yakiriwe na Tirmidhi na Ibun Madjah.
Igisubizo: Umuyisilamu asuhuzanya agira ati: "ASALAMU ALAYKUM WA RAHMATULLAHI WA BARAKATUH: Amahoro, impuhwe, n'imigisha bya Allah bibe kuri mwe."
Uwo asuhuje nawe akamusubiza ati: WA ALAYKUM SALAMU WA RAHMATULLAHI WA BARAKATUH: Namwe amahoro, impuhwe, n'imigisha bya Allah bibabeho. Yakiriwe na Tirmidhi na Abu Dawud ndetse n'abandi.
Igisubizo: “ALLAHUMA SWALI ALA MUHAMADI WA ALA ALI MUHAMADI KAMA SWALAY’TA ALA IBRAHIM WA ALA ALI IB’RAHIMA WA BARIKI ALA MUHAMADI WA ALA ALI MUHAMADI KAMA BARAKTA ALA IB’RAHIM WA ALA ALI IBRAAHIM, INAKA HAMIDUN MADJIID.” Bisobanuye ngo: "Mana ha amahoro n’imbabazi Muhamad n’umuryango we, nkuko wabihaye Intumwa y’Imana Ibrahim n’umuryango we. Unahe Muhamad imigisha n’umuryango we, nkuko wayihaye Intumwa y’Imana Ibrahim n’umuryango we. Ni wowe Nyirugushimwa Nyirikuzo." Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim.