IGICE CY'IMVUGO Z'INTUMWA Y'IMANA (HADITHI).

Igisubizo: Hadithi yaturutse ku Muyobozi w’abemera, Ise wa Haf’swa, Umar Ibun Al Khatwabi (Imana imwishimire) yaravuze ati “Numvise Intumwa y’Imana (Imana iyihe amahoro n’imigisha) ivuga iti: “Mu by’ukuri ibikorwa byose bigomba kujyana n’umugambi, kandi buri wese ahemberwa icyo yakoranye umugambi. Bityo, uzimuka kubera Imana n’Intumwa yayo, uwo ukwimuka kwe kuzaba ari ukw’Imana n’Intumwa yayo. Ariko uzimuka agamije indonke z’isi, cyangwa umugore yifuza kurongora, uwo ukwimuka kwe kuzaba gushingiye kuri ibyo byatumye yimuka.” Yakiriwe na Bukhari na Muslim.
Inyungu dukura muri iyi Hadithi.
1- Buri gikorwa cyose, cyaba gusali, gusiba, gukora umutambagiro n'ibindi kigomba kugendana n'umugambi gikoranywe.
2- Ni ngombwa kwegurira ibikorwa Allah Nyirubutagatifu wenyine.
HADITHI YA KABIRI:

Igisubizo: Hadithi yaturutse kwa Nyina w’abemera, Nyina wa Abdillah, Aishat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y’Imana (Imana iyihe amahoro n’imigisha) yaravuze iti: "Uzadukana igihimbano mu idini ryacu kitayirimo, kizamugarukira.” Yakiriwe na Bukhari na Muslim.
Inyungu dukura muri iyi Hadithi:

1- Kubuza guhimba mu idini ibitaririmo.
2- Ibikorwa byose by'ibihimbano ntibyakirwa ahubwo bigarukira nyirabyo.
HADITHI YA GATATU.

Igisubizo: Hadithi yaturutse kwa Umar Ibun Al Khatwabi (Imana imwishimire) yaravuze ati: "Umunsi umwe ubwo twari twicaranye n’Intumwa y’Imana (Imana iyihe amahoro n’imigisha), twagenderewe n’umuntu wambaye imyenda yera cyane, n’imisatsi yirabura cyane. Nta kimenyetso na kimwe yari afite cyagaragazaga ko ari ku rugendo, ndetse nta n’umwe muri twe wari umuzi. Yarakomeje araza, nuko yicara imbere y’Intumwa Muhamadi, maze amavi ye ayegereza ay’Intumwa y’Imana, arambika ibiganza bye ku bibero by’Intumwa y’Imana, maze aravuga ati "Yewe Muhamadi! Mbwira ku byerekeye Islam". Intumwa y’Imana iravuga iti: "Islam ni uguhamya ko nta yindi mana ibaho ikwiriye gusengwa mu kuri usibye Allah wenyine, ukanahamya ko Muhamadi (Allah amuhe amahoro n’imigisha) ari Intumwa ya Allah, ugahozaho amasengesho, ugatanga amaturo, ugasiba ukwezi kwa Ramadwani, ugakora umutambagiro mutagatifu i Makat, igihe ubifitiye ubushobozi." (Uwo muntu) aravuga ati: "Uvuze ukuri", Umar aravuga ati: Nuko turatangara tubonye abaza hanyuma akemeza ko ibivuzwe ari ukuri. (Arongera) arayibaza ati: "Mbwira ku byerekeye ukwemera." Intumwa y’Imana (Imana iyihe amahoro n’imigisha) iravuga iti: "Ni ukwemera Imana, Abamalayika bayo, Ibitabo byayo, Intumwa zayo, Umunsi w’imperuka, ndetse no kwemera igeno ryaba iry’ibyiza cyangwa iry’ibibi." (Wa muntu) aravuga ati "Uvuze ukuri", (Arongera) ati: "Noneho mbwira ku byerekeye Ihsan," Iravuga iti "Ni ugusenga Imana nk’aho uyireba kuko iyo utayireba yo iba ikureba." (Wa muntu) ati: "Mbwira ku byerekeye umunsi w’imperuka”, (Intumwa Muhamadi) iti: "Ntabwo uwubazwa awuzi kurusha uwubaza." (Wa muntu) ati: "Ngaho mbwira ku byerekeye ibimenyetso byawo." Iravuga iti "Ni igihe umuja azabyara shebuja, ndetse n’igihe uzabona abantu batambaye inkweto, bambaye ubusa, b’abatindi, b’abashumba, barushanwa kuzamura amazu y’imiturirwa". Nuko (wa muntu) arigendera, maze mara umwanya muto. Nuko, Intumwa y’Imana irambaza iti "Yewe Umar! Ese uzi uwabazaga uwo ari we?" Ndavuga nti: "Imana n’Intumwa yayo ni bo bamuzi neza." Aravuga ati "Uriya yari Jibril wari waje kubigisha idini ryanyu." Yakiriwe na Muslim.
Inyungu dukura muri iyi Hadithi:

1- Kutwigisha inkingi eshanu z'ubuyisilamu ari zo:
Kwemera ko nta yindi mana iriho uretse Allah kandi ko Muhamad ari Intumwa ye.
Guhozaho iswala.
Gutanga amaturo.
Gusiba ukwezi kwa Ramadhan.
Gukora umutambagiro ku ngoro ntagatifu ya Allah.
2- Kutwigisha inkingi esheshatu z'ukwemera ari zo:
Kwemera Allah.
N'abamalayika be.
N’ibitabo bye.
N'intumwa ze
N'umunsi w'imperuka.
N'igeno rya Allah ry'ibyiza n'ibibi.
3- Kutwigisha inkingi yo kugira neza, ikaba ari inkingi imwe ari yo y'uko ugomba kugaragira Allah nkaho umureba, n'ubwo waba utamureba ariko ukazirikana ko we akureba.
4- Igihe imperuka izabera ntawe ukizi uretse Allah Nyirubutagatifu.
HADITHI YA KANE:

Igisubizo: Hadithi yaturutse kwa Abi Said Al Khud'riyu (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Umwemeramana ufite ukwemera kuzuye kuruta abandi ni ubarusha imico myiza." Yakiriwe naTirmidhi anavuga ko ari Hadith nziza y’impamo.
Inyungu dukura muri iyi Hadithi.
1- Gushishikariza kurangwa n'imico myiza.
2- Gutungana kw'imico myiza ni kimwe mu biranga gutungana k'ukwemera.
3- Ukwemera kuriyongera ndetse kukanagabanuka.
HADITHI YA GATANU.

Igisubizo: Imvugo yaturutse kwa Abdullah Ibun Umar (Imana imwishimire we na se) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Uzarahira ku kindi kitari Allah azaba ahakanye cyangwa se abangikanyije Allah." Yakiriwe na Thir'midhi.
Inyungu dukura muri iyi Hadithi.
1- Ntibyemewe kurahirira ku kindi usibye kuri Allah.
2- Kurahirira ku kindi kitari Allah Nyirubutagatifu bibarwa nk'ibangikanyamana rito.
HADITHI YA GATANDATU.

Igisubizo: Hadithi yaturutse kwa Anas (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Umwe muri mwe ntaremera kugeza ubwo azankunda kuruta uko akunda umubyeyi we, umwana we ndetse n'abantu bose muri rusange." Yakiriwe na Bukhari na Muslim.
Inyungu dukura muri iyi Hadithi.
1- Ni itegeko gukunda Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) kuruta uko dukunda abandi bantu.
2- Ibi ni mu biranga ukwemera nyako.
HADITHI YA KARINDWI.

Igisubizo: Hadithi yaturutse kwa Anas (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Umwe muri mwe ntaraba umwemera kugeza ubwo azakunda umuvandimwe we nkuko nawe yikunda." Yakiriwe na Bukhari na Muslim.
Inyungu dukura muri iyi Hadithi.
1- Umwemeramana agomba gukunda abandi bemeramana akabifuriza ibyiza nk'ibyo nawe yiyifuriza.
2- Ibi ni mu biranga ukwemera nyako.
HADITHI YA MUNANI:

Igisubizo: Imvugo yaturutse kwa Abi Said (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Ndahiye k'ufite roho yanjye mu kuboko kwe, ko (Surat Al Ikh'lasw) ingana na kimwe cya gatatu cya Qur'an yose." Yakiriwe na Bukhari.
Inyungu dukura muri iyi Hadithi.
1- Ibyiza byo gusoma Surat Al Ikh'lasw (Qul Huwallahu ahad).
2- Surat Al IKh'lasw ingana na kimwe cya gatatu cya Qur'an.
HADITHI YA CYENDA:

Igisubizo: Hadithi yaturutse kwa Abi Mussa (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Kuvuga LA HAWLA WALA QUWATA ILA BILLAH: Nta bubasha cyangwa se ubushobozi usibye ko ari ibya Allah, ni bumwe mu butunzi bwo mu ijuru." Yakiriwe na Bukhari na Muslim.
Zimwe mu nyungu dukura muri iyi Hadithi.
1- Ibyiza byo kuvuga iri jambo, kandi ko kurivuga ari bumwe mu butunzi bw'ijuru.
2- Umugaragu kwiyambura ububasha ubwo ari bwo bwose n'imbaraga ze ahubwo akiringira Allah wenyine.
HADITHI YA CUMI:

Hadithi yaturutse kwa Abi Abdillah A-Nu’uman Ibun Bashiri (Imana ibishimire bombi) yaravuze ati: Numvise Intumwa y’Imana (Imana iyihe amahoro n’imigisha) ivuga iti “ Nta gushidikanya ko mu mubiri habamo inyama, iyo itunganye umubiri wose uratungana, yakwangirika umubiri wose ukangirika, iyo nyama nta yindi ni umutima.” Yakiriwe na Bukhari na Muslim.
Zimwe mu nyungu dukura muri iyi Hadithi.
1- Gutungana k'umutima bifasha gutungana kw'ingingo z'umubiri z'inyuma n'iz'imbere.
2- Kwita ku gutunganya umutima, kuko niwo utuma umuntu wese nawe atungana.
HADITHI YA CUMI NA RIMWE:

Igisubizo: Hadithi yaturutse kwa Muadh Ibun Djabal (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: Uwo amagambo ye ya nyuma mu buzima bwa hano mu isi azaba ari: LA ILAHA ILALLAH: Nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah, azinjira mu ijuru." Yakiriwe na Abu Daudi.
Inyungu dukura muri iyi Hadithi:

1- Ibyiza byo kuvuga ijambo LA ILAHA ILALLAH: Nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah.
2- Ibyiza by'uwo amagambo ye ya nyuma yo mu buzima bw'iyi si azaba iri jambo.
HADITHI YA CUMI NA KABIRI:

Igisubizo: Hadithi yaturutse kwa Ibun Mas’udi (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y’Imana (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yaravuze iti: “Umwemera si wa wundi usebya abandi, cyangwa ubavuma, cyangwa umunyabikorwa by’urukozasoni, cyangwa uvuga amagambo mabi.” Yakiriwe na Tir'midhi.
Inyungu dukura muri iyi Hadithi:

1- Kubuza amagambo yose y'ibinyoma ndetse n'andi mabi.
2- Ibi biri mu biranga umwemeramana by'umwihariko ku rurimi rwe.
HADITHI YA CUMI NA GATATU:

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayirat (Allah amwishimire) yaravuze ati Intumwa y’Imana (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yaravuze iti: "Mu bitunganya ubuyisilamu bw’umuntu ni uko areka ibitamureba." Yakiriwe na Tirmidhi ndetse na Ahmad.
Inyungu dukura muri iyi Hadithi:

1- Umuntu akwiye kureka ibitamureba byaba mu idini rye no mu buzima bwe.
2- Umuntu kureka ibitamureba biri mu bituma ubuyisilamu bw'umuntu butungana.
HADITHI YA CUMI NA KANE:

Igisubizo: Hadithi yaturutse kwa Ibun Mas'udi (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y’Imana (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yaravuze iti: "Uzasoma inyuguti mu gitabo cya Allah, azahabwa icyiza, kandi icyiza gihemberwa ibyiza icumi nka cyo. Ntabwo mvuze ngo Alif Lam Mim ni inyuguti, ahubwo Alif ni inyuguti, Lam ni inyuguti na Mim ikaba inyuguti." Yakiriwe na Tir'midhi.
Inyungu dukura muri iyi Hadithi.
1- Ibyiza byo gusoma Qur'an.
2- Buri nyuguti usomye iyibonera ibihembo.