IGICE CYEREKERANYE N'IMICO N'IMYIFATIRE YA KISILAMU.

Igisubizo: 1- Gukuza Allah Nyirubutagatifu
2- Kumugaragira wenyine ntawe tumubangikanyije nawe.
3- Kumwumvira.
4- Kureka kumwigomekaho.
5- Kumushimira no kumukuza kubera ingabire ze n'ibyiza bye bitarondoreka.
6- Kwihanganira igeno rye.

Igisubizo: 1- Kuyikurikira no kugera ikirenge mu cyayo.
2- Kuyumvira.
3- Kureka kuyigomekaho
4- Guhamya ukuri kw'ibyo yavuze.
5- Kutihimbira ibyawe wongera mu byo yigishije (Bid'at).
6- Kuyikunda kuruta uko wikunda no kuruta uko ukunda abandi bantu.
7- Kuyiha agaciro, kuyirengera, ndetse no kurengera imigenzo yayo.

Igisubizo: 1- Kumvira ababyeyi bombi utabigomekaho.
2- Gukorera imirimo ababyeyi.
3- Gufasha ababyeyi.
4- Gucyemura bimwe mu byo ababyeyi bacyeneye.
5- Gusabira ibyiza n'imigisha ababyeyi.
6- Kurangwa n'ikinyabupfura mu mvugo imbere y'ababyeyi, kuko bitemewe gukoresha imbere yabo imvugo yo kubinuba, kandi ari yo yoroheje.
7- Kumwenyurira ababyeyi ntuzinge umunya.
8- Kutabazamuraho ijwi ahubwo ukabatega amatwi, ntubace mu ijambo, ndetse ntunabahamagare mu mazina yabo, ahubwo ukavuga uti: 'Papa', 'Mama'.
9- Gusaba uburenganzira bwo kwinjira aho bari nk'igihe bari mu cyumba.
10- Gusoma ikiganza cyangwa se mu mutwe h'ababyeyi bombi.

Igisubizo: 1- Gusura abanyamuryango babugufi nk'abavandimwe bawe na bashiki bawe, ba so wanyu, ba nyogosenge, na ba nyorokome, na ba nyokowanyu ndetse n'abandi ba hafi b'abanyamuryango.
2- Kubagirira neza mu mvugo no mu bikorwa ndetse no kubafasha uko ubishoboye.
3- Kubavugisha, no kubaza amakuru yabo.

Igisubizo:1 - Gukunda no kubanira neza inshuti zanjye nziza.
2- Kwirinda kungendana no kubana n'inshuti mbi.
3- Gusuhuza abavandimwe banjye no kubaha ikiganza.
4- Kubasura igihe barwaye no kubasabira ko Allah yabakiza.
5- Kwifuriza gukira n'impuhwe kuwitsamuye mubo turi kumwe.
6- Kwitabira ubutumire bw'untumiye muri bo nkamusura.
7- Kugira inama umwe muri bo igihe bicyenewe.
8- Gutabara no kurengera umwe muri bo igihe yahemukiwe, no kumubuza guhemuka igihe ashaka guhemuka.
10- Kwifuriza umuvandimwe wanjye w'umuyisilamu ibyo nanjye niyifuriza.
11- Gufasha umuvandimwe wanjye w'umuyisilamu igihe acyeneye ubufasha bwanjye.
12- Kutamubangamira byaba mu mvugo cyangwa se mu bikorwa.
13- Kurinda ibanga rye yambikije.
14- Kwirinda kumutuka, kumuvuga nabi adahari,kumusuzugura,kumugirira ishyari, kumuneka, cyangwa se kumuriganya.

Igisubizo: 1- Kubanira umuturanyi neza mu mvugo no mu ngiro, no kumufasha igihe acyeneye ko umufasha.
2- Kumwifuriza ishya n'ihirwe igihe cy'ibyishimo nko ku munsi w'irayidi, umunsi we w'ubukwe, no mu bindi.
3- Kumusura yarwaye no kumutabara yagize ibyago.
4- Gusangira nawe ibyo kurya uko byashoboka kose.
5- Kutamubangamira mu mvugo no mu ngiro.
6- Kutamubangamira musakuriza, cyangwa se muneka, ndetse no kumwihanganira.

Igisubizo: 1- Nitabira ubutumire bw'untumiye.
2- Iyo nshatse kugira uwo nsura muri bo mbisabira uburenganzira na gahunda mbere.
3- Nsaba uburenganzira mbere yo kwinjira.
4- Simfata umwanya muremure igihe nasuye abantu.
5- Nubika amaso sindangamire abari mu nzu.
6- Mpa ikaze umushyitsi, nkamwakira mu buryo bwiza, mumwenyuriye, nanakoresheje imvugo nziza.
7- Nicaza umushyitsi ahantu heza hamukwiye.
8- Nakiriza umushyitsi ibyo nshoboye mu byo kurya no kunywa.

Igisubizo: 1- Igihe numva uburwayi cyangwa se uburibwe, nshyira ikiganza cyanjye cy'iburyo aho mfite uburibwe maze nkavuga nti: "BISMILLAH: Ku izina rya Allah", inshuro eshatu maze nkavuga nti: "AUDHU BI IZATILLAH WA QUD'RATIHI MIN SHARI MA ADJIDU WA UHADHIR: Nikinze ku cyubahiro cya Allah n’ubushobozi bwe ngo andinde ibibi by’uburwayi numva n’inkurikizi zabwo" (inshuro zirindwi).
2- Nakira igeno Allah yangeneye nkanihangana.
3- Nihutira gusura umuvandimwe wanjye urwaye, nkamusabira kandi sinicare aho ngaho umwanya muremure.
4- Musabira ko Allah yamukiza uburwayi atarinze kubinsaba.
5- Muha impanuro zo kwihangana, kurushaho gusaba ubusabe, gusari ndetse no kugira isuku uko ashoboye.
6- Nsabira umurwayi ubusabe bugira buti: AS'ALULLAHA AL ADHWIIM RABAL AR'SHIL ADHWIIM AN YASHFIIKA: “Ndasaba Allah Uhambaye, Nyiri Ar'shi y’icyubahiro ko yagukiza (inshuro zirindwi).”

Igisubizo: 1- Kweza umugambi wawe kubera Allah Nyirubutagatifu.
2- Nshyira mu bikorwa ubumenyi bw'ibyo nize.
3- Nubaha umwarimu wanjye nkanamuha agaciro yaba ahari ndetse yaba atanahari.
4- Nicara imbereye mu kinyabupfura.
5- Mutega amatwi neza kandi simuce mu ijambo.
6- Mu gihe mubaza ikibazo ngomba kugira ikinyabupfura.
7- Simuhamagara mu izina rye.

Igisubizo:1- Mbanza gusuhuza abari mu cyicaro.
2- Nicara aho icyicaro nsanze kigeze, ntawe mpagurutsa mu mwanya we, cyangwa se ngo nicare hagati y'abantu babiri cyeretse mbanje kubisabira uburenganzira.
3- Mpa umwanya abandi mu cyicaro ngo bicare.
4- Ntabwo nca mu ijambo abo turi kumwe mu cyicaro.
5- Nsaba uburenganzira nkanasezera mbere y'uko mpaguruka mu cyicaro.
6- Iyo dusoje icyicaro, nsaba ubusabe busabwa igihe icyicaro kirangiye (Kafaratul Madj'lis). "“SUB’HANAKA AlLLAHUMA WA BIHAM’DIKA, ASHAHADU AN LA ILAHA ILA AN’TA, ASTAGH'FIRUKA WA ATUBU ILAYKA: Ubutagatifu ni ubwawe Allah no gushimwa ni ibyawe, ndahamya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse wowe Mana, Mana ngusabye imbabazi kandi ni wowe nicujijeho".

Igisubizo: 1- Ndyama kare.
2- Ndyama mfite isuku.
3- Sindyama nubitse inda.
4- Ndyamira urubavu rwanjye rw'iburyo, maze umusaya wanjye w'iburyo nkawuseguza ukuboko kw'iburyo.
5- Mpungura mu buryamo bwanjye.
6- Nsoma ubusabe bwo kuryama nkasoma Ayatul Kur'siyu, Surat Al Ikh'lasw, Surat Al Falaq, ndetse na Surat A-Nas inshuro eshatu, maze nkavuga nti: “BIS’MILLAHI ALLAHUMA AMUTU WA AH’YA: Ku izina rya Allah, Mana Nyagasani mvuye mu buzima (ndasinziriye) kandi ndongera ngaruke mu buzima”.
7- Mbyuka kare kugira ngo nsali Swalat Al Faj'ri.
8- Namara gukanguka nkavuga nti: “AL HAM’DULILLAHI LADHI AH’YANA BAADA MA AMATANA WA ILAY’HI NUSHURU: Nihashimwe Imana yo idusubije ubuzima nyuma yo kuba twari twapfuye kandi kuriyo niho tuzasubira."

Igisubizo:
1- Kurya kwanjye no kunywa kwanjye ngambirira kugira imbaraga zo kumvira Allah Nyirubutagatifu.
2- Gukaraba amaboko yombi mbere yo kurya.
3- Ndavuga nti: "Bismillah: Ku izina rya Allah", nkarisha ukuboko kwanjye kw'iburyo ndetse nkarya imbere yanjye, kandi ntabwo mfata ibyo kurya biri hagati mu isahani cyangwa se biri imbere y'undi utari njye.
4- Iyo nibagiwe gutangiza izina rya Allah (Bismillah), ndavuga nti: "Bismillah Awaluhu wa Akhiruhu: Ku izina ry’Imana mu ntangiriro no mu mpera".
5- Nyurwa n'ibyo kurya bihari, kandi simbinegure, iyo binyuze ndabirya, iyo bitanejeje ndabireka.
6- Ntamira ibiringaniye, sintamira byinshi.
7- Ntabwo mpuha mu byo kurya cyangwa se kunywa ahubwo ndabireka bigahora.
8- Nicarana n'abandi ku byo kurya ndi hamwe n'ab'iwanjye cyangwa se abashyitsi.
9- Ntabwo mbanza kurya mbere y'abankuriye.
10- Mvuga Bismillah: Ku izina rya Allah igihe ngiye kunywa, kandi nkanywa nicaye, kandi nkanywa mu byiciro bitatu.
11- Nshimira Allah iyo nsoje kurya.

Igisubizo: 1- Igihe ndi kwambara mpera iburyo kandi nkanabishimira Allah.
2- Ntabwo nambara imyambaro miremire irenze utubombankore.
3- Abana b'abahungu ntibambara imyambaro y'abakobwa, nta n'ubwo ab'abakobwa bambara iy'abahungu.
4- Kutisanisha mu myambarire n'abahakanyi ndetse n'inkozi z'ibibi.
5- Kuvuga Bismillah: Ku izina rya Allah igihe ndi kwiyambura.
6- Iyo nambara inkweto mpera ku kirenge cy'iburyo, naba ndi kwiyambura nkahera ku cy'ibumoso.

Igisubizo: 1- Ndavuga nti: "Bismillah: Alhamdulillah: Ku izina rya Allah, Ikuzo n'ishimwe ni ibya Allah", "SUB'HANA LADHI SAKHARA LANA HADHA WA MA KUNA LAHU MUQ'RININA: Ubutagatifu ni ubwa Allah, We watworohereje ibi; kuko tutari kubyishoboza (13), WA INA ILA RABINA LAMUNQALIBUNA: Kandi kwa Nyagasani wacu ni ho tuzasubira. (14)[Surat Zukh'ruf: 13-14].
2- Iyo ntambutse ku muyisilamu, ndamusuhuza mu ndamutso y'amahoro.

Igisubizo: 1- Nshyira mu rugero, nkaca bugufi mu ngendo yanjye nkanagendera iburyo bw'inzira.
2- Nsuhuza uwo mpuye nawe wese.
3- Nubika indoro yanjye kandi singire n'umwe mbangamira.
4- Mbwiriza ibyiza nkabuza ibibi.
5- Nkura ikibangamira abantu mu nzira.

Igisubizo: 1- Nsohoka mbanje ukuguru kw'imoso maze nkavuga nti: BISMILLAH, TAWAKALTU ALA LLAH, WALA HAWLA WALA QUWATA ILA BILLAH, ALLAHUMA INI AUDHU BIKA AN ADWILA, AW UDWALA. AW AZILA AW UZALA, AW ADHW'LIMA AW UDHW'LAMA, AW ADJ'HALA AW YUDJ'HALA ALAYA: Ku izina rya Allah, niringiye Allah Nyagasani. Mana yanjye nkwikinzeho ngo undinde ko nayoba cyangwa nkayobywa, cyangwa nkaba nacikwa (mu mvugo no mu bikorwa) cyangwa nkaba nabikorerwa, cyangwa nkaba nahuguza cyangwa nkaba nahuguzwa, cyangwa nkaba nakwirengagiza cyangwa nakwirengagizwa." 2- Ninjira mu rugo n'ukuguri kw'indyo nkavuga nti: "BISMILLAH WALADJ'NA, WA BISMILLAH KHARADJ'NA, WA ALA RABINA TAWAKAL'NA: Ku izina rya Allah turinjiye, no ku izina rya Allah twasohotse, kandi kwa Nyagasani wacu niho twiringiye."
3- Mpera ku koza mu kanwa (Siwak), hanyuma nkasuhuza ab'iwanjye mu rugo.

Igisubizo: 1- Nsohoka mbanje ukuguru kw'imoso.
2- Mbere yo kwinjira nkavuga nti: "BISMILLAHI, ALLAHUMA INI AUDHU BIKA MINAL KHUBUTHI WAL KHABAITH: Ku izina rya Allah, Nyagasani nkwikinzeho ngo undinde amashitani y'amagano n'amashitani y'amagore."
3- Ntabwo ninjirana icyanditseho izina rya Allah.
4- Ndihishira igihe ndi mu bwiherero.
5- Ndaceceka singire icyo mvuga igihe ndi mu bwiherero.
6- Ntabwo nerekera Qib'lat cyangwa se ngo mpatere umugongo igihe ndi kwihagarika cyangwa se ndi kwituma.
7- Nkoresha ukuboko kw'imoso igihe ndi kwikiza umwanda, sinkoreshe ukuboko kw'indyo.
8- Ntabwo nihagarika mu nzira y'abantu cyangwa se mu bwugamo bwabo.
9- Nkaraba intoki zanjye iyo maze kwiherera.
10- Nsohoka mbanje ukuguru kw'imoso maze nkavuga nti: GHUF'RANAKA: Nyagasani ngusabye imbabazi".

Igisubizo: 1- Ninjira mu musigiti mbanje ukuguru kw'indyo, maze nkavuga nti: "BISMILLAH, ALLAHUMA IFTAH LI AB'WABA RAHMATIKA: Ku izina rya Allah, Nyagasani mfungurira imiryango y'impuhwe zawe."
2- Ntabwo njya nicara ntabanje gusari raka ebyiri.
3- Ntabwo ntambuka imbere y'uri gusali cyangwa se ngo ntange amatangazo y'ibyabuze mu musigiti, cyangwa se ngo ngure cyangwa ngo ngurishe mu musigiti.
4- Nsohoka mu musigiti mbanje ukuguru kwanjye kw'imoso nkavuga nti: "ALLAHUMA INI AS'ALUKA MIN FADW'LIKA: Nyagasani Mana ndagusaba mu ngabire zawe."

Igisubizo: 1- Iyo mpuye n'umuyisilamu ndabanza nkamusuhuza ngira nti: "ASSALAM ALAYKUM WA RAHMATULLAHI WA BARAKATUH: Amahoro ya Allah n'imigisha ye bibane namwe."
2- Mwenyurira unsuhuje.
3- Muha ikiganza cyanjye cy'iburyo.
4- Iyo uwo ari we wese ansuhuje, nanjye musubiza mu ndamutso nziza kurushaho, cyangwa nkamusubiza iyo yansuhuje.
5- Ntabwo njya mbanza umuhakanyi indamutso y'amahoro n'iyo ansuhuje musubiza iyo yansuhujemo.
6- Umuto asuhuza umukuru, uri ku kigenderwaho agasuhuza ugenda n'amaguru, n'ugenda n'amaguru agasuhuza uwicaye, n'abacye bagasuhuza abenshi.

Igisubizo: 1- Nsaba uburenganzira mbere yo kugira aho ninjira hose.
2- Nsaba uburenganzira inshuro eshatu sinzirenze, batanyikiriza nkasubira aho naturutse.
3- Nkomanga umuryango mu buryo bworoheje, kandi simpagarara ahateganye n'umuryango, ahubwo mpagarara iburyo bwawo cyangwa se ibumoso bwawo.
4- Ntabwo ninjira aho Data cyangwa se Mama cyangwa se undi uwo ari we wese bari ntabanje kubisabira uburenganzira, by'umwihariko igihe bakiryamye mbere y'uko bucya, cyangwa se baruhutse nyuma y'amafunguro yo ku manywa, cyangwa se nyuma y'isengesho rya ninjoro, Al Isha.
5- Nshobora kwinjira ahantu hadatuwe nko kwa muganga, mu maguriro (isoko) ntabanje kubisabira uburenganzira.

Igisubizo: 1- Ngaburira inyamaswa ndetse nkayiha n'icyo kunywa.
2- Nyigirira impuhwe nkanayorohera, kandi sinyikoreze ibyo idashoboye kwikorera.
3- Nirinda kuyihana n'ubugome mu buryo ubwo ari bwo bwose bwo kuyigirira nabi.

Igisubizo: 1- Mu gukora imyitozo ngorora mubiri, ngambirira kugira imbaraga zinshoboza kumvira Allah no kumushimisha.
2- Ntabwo dukina iyo igihe cyo gusali kigeze.
3- Abahungu muri twe ntibakinana n'abakobwa.
4- Nitwararika imyambaro yo gukorana imyitozo ariko ikaba impishira ubwambure bwanjye.
5- Nirinda gukora imyitozo nziririjwe, nko gukubita mu maso no kugaragaza ubwambure.

Igisubizo: 1- Kurangwa n'ukuri mu gutebya kwe no kwirinda kubeshya.
2- Gutebya bitarimo kunnyega, gusuzugura, gutera ubwoba, gucyerensa ndetse no gutesha agaciro abandi.
3- Kudatebya kenshi.

Igisubizo: 1- Gushyira ikiganza cye, umwenda se, cyangwa se igitambaro ku munwa we igihe yitsamuye.
2- Gushimira Allah igihe witsamuye ugira uti: "Alhamdulillah: Ikuzo n'ishimwe ni ibya Allah."
3- Umuvandimwe we umuri iruhande iyo amwumvise aramubwira ati: "Yar'hamkallah: Allah akugirire impuhwe."
4- Iyo abimubwiye nawe aramusubiza ati: "Yahdiikumullahu wa yusw'lihu balakum: Allah namwe abayobore kandi abatunganyirize imigambi yanyu."

Igisubizo: 1- Kubirwanya uko ashoboye kose.
2- Kutayura mu ijwi ryo hejuru nko kuvuga ngo: Aaaah! Aaaah!
3- Gushyira ikiganza cye ku munwa we.

Igisubizo: 1- Akwiye gusoma Qur'an yabanje gufata isuku (Udhu).
2- Kwicara mu kinyabupfura kivanzemo no kwiyubaha.
3- Kwikinga kuri Allah ngo akurinde Shitani wavumwe ugitangira gusoma.
4- Gutekereza ku byo uri gusoma.