IGICE CYEREKERANYE N'IMIBEREHO Y'INTUMWA Y'IMANA (IMANA IYIHE AMAHORO N'IMIGISHA).

Igisubizo: Ni Muhamadi mwene Abdillah mwene Abdul Mutwalib mwene Hashim, Hashim uyu yakomokaga mu bwoko bw'abakurayishi, bumwe mu moko y'abarabu. Kandi abarabu bakomokaga mu rubyaro rwa Ismail mwene Ibrahim (Allah abahundagazeho bose amahoro, ndetse anayahundagaze ku Ntumwa yacu).

Igisubizo: Yavutse mu mwaka wiswe uw'inzovu ari mu kwezi kwa gatatu (Rabiul Awal).

Igisubizo: Yonkejwe n'uwari umuja wahawe ubwigenge na se ari we Umu Aymani.
Hakurikiraho uwari umuja wahawe ubwigenge na se wabo Abu Twalibi ari we Thuwayibat.
Hakurikiraho Halimat A-Saadiyat.

Igisubizo: Nyina w'Intumwa y'Imana yapfuye Intumwa y'Imana ifite imyaka itandatu y'amavuko, yishingirwa na sekuru Abdul Mutwalibi.

Igisubizo: Sekuru Abdul Mutwalibi yapfuye afite imyaka umunani, maze yishingirwa na se wabo Abu Twalibi.

Igisubizo: Urugendo rwe rwa kabiri rwabaye ari mu bucuruzi bwa Khadidjat (Imana imwishimire), ubwo yari akubutse mu rugendo yashyingiranwe na Khadidjat, icyo gihe yari yujuje imyaka mirongo ine.

Igisubizo: Abakurayishi bavuguruye inyubako ya Al Ka'abat Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ifite imyaka mirongo itatu n'itanu.
Banamugize umukemurampaka ubwo batavugaga rumwe k'uri bushyire ibuye ry'umukara mu mwanya waryo, nuko Intumwa irarifata irishyira ku gitambaro, maze itegeka ko buri bwoko bufata uruhande rwa cya gitambaro, icyo gihe yari amoko ane. Ubwo bateruraga barigejeje mu mwanya waryo, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yararifashe iba ari yo irishyira mu mwanya waryo.

Igisubizo: Yahawe ubutumwa ifite imyaka mirongo ine, kandi yatumwe ku bantu bose ngo ibabere ubaha inkuru nziza (y'ijuru), n'umuburizi (w'ibihano).

Igisubizo: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yatangiye kwakira ubutumwa iroteshwa indoto z'ukuri, ku buryo nta ndoto yarotaga usibye ko yazikabyaga zikaza zimeze nk'igitondo gitangaje.

Igisubizo: Yajyaga igaragira Allah mu buvumo bw'ahitwa Hira-i ndetse ikanitwaza impamba.
Ubutumwa yabuhishuriwe bwa mbere iri muri ubwo buvumo igaragira Umuremyi.

Igisubizo: Ni imvugo ya Allah igira iti: {Soma ku izina rya Nyagasani wawe waremye (ibiriho byose)} (1), {Yaremye umuntu mu rusoro rw’amaraso}(2), {Soma! Kandi Nyagasani wawe ni Nyirubuntu uhebuje}(3), {We wigishije (umuntu kwandika) akoresheje ikaramu}(4), {Yigishije umuntu ibyo atari azi}(5). [Surat Al Alaq: 1-5]

Igisubizo: Mu bagabo ni Abubakar A-Swidiq; naho mu bagore ni Khadidjat bint Khuwaylidi; mu bana ni Ally Ibun Abi Twalib, naho mu bakuwe mu bucakara ni Zayd Ibun Al Harithat. Mu bacakara ni Bilal Al Habashiyi (Allah abishimire bose) ndetse n'abandi.

Igisubizo: Muri icyo gihe ivugabutumwa ryakorwaga mu ibanga mu gihe kingana n'imyaka itatu, nyuma yaho nibwo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yategetse kubutangaza.

Igisubizo: Ababangikanyamana bongereye umurego mu kubagirira nabi, kubabuza amahoro ndetse no kubatoteza kugeza ubwo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ahaye uburenganzira abemera bwo guhungira ku mwami wa Habasha witwaga Nadjashi.
Ababangikanyamana bahurije hamwe umugambi wabo wo gutoteza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ndetse bagera ku rwego bashatse no kumwica, ariko Allah yaramurinze abinyujije kuri Se wabo Abu Twalib, kugira ngo amubarinde.

Igisubizo: Se wabo Abu Twalib nibwo yapfuye ndetse n'umugore we Khadidjat (Imana imwishimire).

Igisubizo: Uru rugendo rwabaye Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yujuje imyaka mirongo itanu y'amavuko, ari nabwo yategekwaga iswala eshanu.
Ijambo Is'ra-i: Ni urugendo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yakoze iva ku musigiti mutagatifu w'i Maka ijya ku musigiti mutagatifu wa Al Aq'swa (uri i Yeruzalemu).
Naho Al Mi'iradji:
rwo yarukoze iva ku musigiti wa Al Aq'swa ijya mu ijuru kugeza igeze ahitwa Sid'ratil Mun'taha.

Igisubizo: Yajyaga ijya kwibonanira n'abantu b'ahitwa Twaif, mu biterane ndetse n'ahandi abantu bahurira, kugeza ubwo yageze no ku bantu b'i Madina bitwa An'swar, nuko baramwemera banamuha igihango cyo kuzamwumvira ndetse no kuzamurinda.

Igisubizo: Yategetswe gutanga amaturo (Zakat), igisibo (Swiyam), umutambagiro mutagatifu (Hadj), guharanira inzira ya Allah (Djihad), umuhamagaro w'igihe cyo gusali (Adhana) n'andi mategeko tutarondora.

Igisubizo: Urugamba rwitwa Bad'rul Kub'ra,
Urugamba rwabereye ahitwa Uhudi,
Urugamba rwiswe urw'amatsinda (Al Ah'zaab),
Urugamba rwo kubohora umujyi wa Maka (Fat'h Makat).

Igisubizo: Ni imvugo ya Allah igira iti: {Munatinye umunsi muzasubizwaho kwa Allah, maze buri muntu agahemberwa mu buryo bwuzuye ibyo yakoze, kandi bo ntibazahuguzwa.(281)} [Surat Al Baqarat: 281.]

Igisubizo: Yapfuye mu kwezi kwa Rabi'il Awal (kwa gatatu), mu mwaka wa 11 nyuma y'uko yimukiye i Madina, icyo gihe yari ifite imyaka mirongo itandatu y'amavuko.

Igisubizo:1- Khadidjat bint Khuwaylid (Imana imwishimire).
2- Saw'dat bint Zamu'at (Imana imwishimire).
3- Aishat bint Abu Bak'ri A-Swidiq (Imana imwishimire).
4- Haf'swat bint Umar (Imana imwishimire).
5- Zaynab bint Khuzaymat (Imana imwishimire).
6- Umu Salamat Hindu bint Abi Umayat (Imana imwishimire).
7- Umu Habibat bint Abi Sufiyan (Imana imwishimire).
8- Djuwayriyat bint Al Harith (Imana imwishimire).
9- Maymunat bint Al Harith (Imana imwishimire).
10- Swafiyat bint Huyay (Imana imwishimire).
11- Zaynab bint Djah'shi (Imana imwishimire).

Igisubizo: Abahungu ni batatu, aribo aba bakurikira:
Al Qasim ari na we Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yitirirwaga.
Abdullah.
Ibrahim.
Naho abakobwa ni:

Fatwimat.
Ruqayat
Umu Kul'thum.
Zaynab.
Abana be bose babyarwaga na Khadidjat (Imana imwishimire), usibye Ibrahim, kandi bose bapfuye mbere ya se usibye Fatwimat wapfuye nyuma ye ho amezi atandatu.

Igisubizo: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari mu bagabo baringaniye, ntiyari mugufi cyangwa se ngo abe muremure, ahubwo yari hagati no hagati. Yari ifite uburanga bwererana ariko ibara ryabwo ryenda gusa n'umutuku. Yari afite ubwanwa bwinshi, amaso manini, iminwa minini, umusatsi wirabura, intugu ngari ndetse n'ibindi mu miterere n'imiremekere myiza ye.

Igisubizo: Yasigiye abayoboke umuyoboro ugaragara, weruruka, ijoro ryawo ni nk'amanywa yawo, ntawe ujya aca ukubiri na wo usibye ko aba arimbutse, nta cyiza na kimwe usibye ko yacyeretse abayoboke be, nta n'ikibi usibye ko yakibujije abayoboke be.